Post
Ikoranabuhanga rigiye gushyira iherezo ku buribwe abantu bagira igihe bishyirishaho ‘tatouage’
Umwanditsi Jess Weatherbed w’urubuga rwa The Verge dukesha iyi nkuru, yavuze ko yagerageje aka gakoresho yishyiraho tatouage nto iri mu ishusho y’inyenyeri, yemeza ko ari uburyo bwihuta, budatera ububabare kandi butuje cyane. Yavuze ko byamutwaye igihe gito cyane.
Utu dupapuro natwo ni duto cyane, aho kamwe gafite ingano y’igiceri cya ¼ cy’Idorali rya Amerika.
Nubwo uburyo bwa gihanga bwo gukoresha utu dupapuro dufite inshinge nto cyane mu gutera tatouage [microneedle patches for tattoos] bwatangiye kugarukwaho cyane mu 2022, CipherX yagaragaye nk’aho ari cyo kigo cya mbere cyashyize mu bikorwa ibyo gushyira iri koranabuhanga mu bikoresho abaguzi bashobora kugura no kwifashisha.
