Post
“Ikoranabuhanga ntiryasimbuye iposita ryaje kuyunganira”
{Mu gihe ikoranabuhanga rishimwa n’abatuye Isi kuba umusemburo w’umurimo wihuse kandi unoze, hari Abanyarwanda batekereza ko Ofisi y’Igihugu y’Amaposita mu Rwanda itagifite icyo gukora. Ibi ariko Umuyobozi wa Ofisi y’igihugu y’Amaposita mu Rwanda Kayitare Celestin avuga ko atari ko bimeze, ahubwo ko ikoranabuhanga ryaje kunganira imikorere y’Iposita.}
Nyamara b’ubwo bamwe mu baturage bibaza akamaro n’imikorere y’Iposita muri iki gihe iyoherezabutumwa rikoresheje impapuro rigenda risimburwa na internet, Umuyobozi wa Ofisi y’Igihugu y’Amaposita Kayitare avugako ahubwo nabo ikoranabuhanga ngo ryabafashije kurushaho kunoza akazi kabo no kukihutisha nk’uko mu bindi bigo byose byagenze.
Mu kiganiro kihariye na IGIHE, uyu muyobozi yagarutse ku mikorere y’Iposita ndetse n’aho bageze hasanisha ikoranabuhanga rya none n’akazi k’Iposita mu bihe byashize dore ko Iposita yibandaga cyane cyane kohereza ubutumwa bwanditse ku mpapuro, ariko muri iki gihe bikaba byaragabanutse.
Ikindi uyu muyobozi yadutangarije ni uko kuri ubu Iposita yo mu Rwanda ku biro byayo hirya no hino igiye ifite imiyoboro inyaruka ya internet aho abantu baturutse imihanda yose bashobora kuyifashisha mukohererezanya ubutumwa.

Uretse Ibi kandi Iposita inafite servisi zitandukanye zirimo iya Banki, kohereza ubutumwa buremereye ku isi hose, gukora akandi kazi ko kugeza ubutumwa ku bantu aho batuye ndetse n’izindi servisi zitandukanye Iposita igenda itanga.
Ofisi y’aAmaposita y’u Rwanda muri iki gihe ngo ifite ubushobozi bwo gukurikirana ubutumwa bohereje cyangwa boherejwe no kumenya aho bugeze bityo ngo, mu gihe bwaba bugize ikibazo bakabasha no kumenya aho cyabereye. Ubwo buryo buzwi ku izina rya IPS light mu rurimi rw’amahanga, ngo babushobozwa n’itumanaho mu ikoranabuhanga(ICT).
Uretse kohereza ubutumwa, Iposita yohereza ikanakira ibipfunyika binini n’ibito (small package), ifatabuguzi ku dusanduka tw’iposita, kohereza no kwakira amafaranga ku Isi hose, servisi za EMS (Express Mail Service), Amaminisiteri, ibigo bya Leta n’abikorera ku giti cyabo mu kwakira ubutumwa bwabo bwihuta muri Kigali, mu Ntara kugera no mu Mirenge yose mu gihugu ndetse no mu mahanga. Inatanga inguzanyo ku bakiriya bayo.
Iposita y’u Rwanda ibarizwa muri Minisiteri y’Itumanaho n’ikoranabuhanga (ICT) ikorera muri Perezidansi ya Repubulika Ibiro bikuru byayo biherereye ku Muhima ahahoze Minisiteri y’Ubuzima hepfo gato ya rond point nini ya Kigali.


