Post
Ikibazo cy’ inzibutso zidasanwa kibabaje abarokotse Jenoside
{Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bibumbiye mu miryango itandukanye baratangaza ko bababajwe n’ ikibazo cy’ inzibutso ziri hirya no hino mu gihugu usanga zitubatse neza, zidasannye ndetse hari n’ aho abazize Jenoside bagishyinguye muri shitingi.}
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE.com, Umunyamabanga Nshigwabikorwa wa IBUKA, Forongo Janvier yatangaje ko ubushakshatsi bakoze bugaragaza ko inzibutso mu Rwanda zidafashwe neza nk’uko bikwiye. Ati:”Iki kibazo uturere twaragitereranye, usanga abantu bumva ko ari iby’ abarokotse gusa.”
Yakomeje avuga ko iki kibazo bakivuze igihe kirekire, cyane cyane mu nzego zibishinzwe nka Komisiyo y’ Igihugu ishinzwe Kurwanya Jenoside (CNLG), ariko ko usanga hamwe na hamwe nko mu byaro inzibutso zigifite ibibazo.
Yagize ati: “Biteye agahinda kubona umuntu wawe ashyinguye muri shitingi, nta cyubahiro bimuhesha.”
Zimwe mu nzibutso zakunzwe kugarukwaho ni urwa Kiruhura mu Majyepfo, Rusatira, Mayaga n’ ahandi.
Gatari Egide uyobora umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG), yatangaje ko nabo nk’ urubyiruko bababajwe cyane n’ uko hari aho ababyeyi babo bagishyinguye nabi, ati:”tubabazwa no kubona inzibutso zikimeze nabi. Hakwiye gukorwa neza hakandikwa amateka, hakabaho gutandukanya urwibutso n’ irimbi.”
Yongeyeho ko byaba byiza hashyizweho igishushanyo mbonera cy’ inzibutso n’aho zizubakwa kugira ngo zirusheho kubungabungwa.
Uretse inzibutso hirya no hino zitameze neza, hari n’ izindi nk’ ururi i Ruhanga mu karere ka Gasabo usanga zubatse mu buryo butarambye ku buryo niba nta gikozwe zishobora kuzasenyuka mu gihe gito. Ibi byose bigeze mu gihe hari gahunda yo kuvana imibiri ishyinguye mu masambu ikajyanwa mu nzibutso zatunganijwe.
Twagerageje kenshi kuvugana n’ abashinzwe inzibutso muri CNLG ariko ntibyadushobokera kuko batabonekaga kuri telefoni zabo.