Post
Iki ni igihe cyo kwambuka igikombe cyo kwiheba
{Ntimureba ibiguruka mu kirere : Ntibiba ntibisarura, ntibihunika mu kigega, kandi so wo mu ijuru arabigaburira nabyo. Mwese ntimubiruta cyane ? Ni inde wo muri mwe wiganyira wabasha kwiyunguraho umukono n’umwe ?… Ariko Imana ubwo yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo buriho none ejo bakabujugunya mu muriro, ntizarushaho kubambika mwa bafite kwizera guke mwe? ( Matayo 7 :26-30 )}
Aya ni amagambo Yezu Krisitu yabwiye abigishwa be abibutsa imbaraga z’Imana data wa twese, anabumvisha kandi ko niba yarabasezeranije ubugingo buhoraho bakaba batazarimbuka bakwiye kwemera ko itananirwa no kubakiza ibindi byo mu buzima busanzwe, ariho agira ati : « Nicyo gituma mbabwira nti ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo ngo muti : « tuzarya iki ? cyangwa muti tuzambara iki ? ntimwiganyire ngo mutekereze iby’umubiri wanyu ngo « Tuzambara iki ? mbese ubugingo ntiburuta ibyo kurya, umubiri nturuta imyambaro ? ( Matayo 7 :25 )
Ukomeje gusoma Bibiliya ikwereka ko n’ubwo Imana yaje gucungura ubugingo ariko itigeze yirengagiza ko abantu bambaye umubiri, maze ikomeza kubahumuriza igira iti :« none ubwo bimeze bityo tuvuge iki ? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni inde ? mbese ubwo itimanye umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose ?
– Bene data birakwiye ko Satani ataduheza mu bitekerezo by’ubwihebe ngo twumve ko birangiye.
– Birakwiye ko tutabona Imana mu ishusho y’iyaje guhana gusa ahubwo ni umubyeyi
– Birashoboka ko ubona uyu munsi bikomeye ariko ntago ariko bizahora (Zaburi 30:5b )
– Agura ibitekerezo urebe kure kuko Imana yacu ni iyo kwizerwa.
Wiha agaciro ibyatambutse byakugoye muri uyu mwaka ushize, ahubwo gira kwizera, maze uhe Imana ubuzima bwawe bwose izagushoboza, kwiganyira no kwiheba ntago ari igisubizo ahubwo bivuna nyirabyo.