Post
Ihohoterwa mu nzira yo gukumirwa muri Nyagatare na Bugesera
{Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Werurwe hamuritswe ubushakashatsi bugaragaza ko ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu turere twa Bugesera na Nyagatare kikiri hejuru cyane. Ubwo bushakashatsi bukaba ari nabwo buzashingirwaho mu gushyira mu bikorwa umushinga ugiye gutangira mu byumweru bibiri ugamije guhashya abakora ubwo bugizi bwa nabi.}
Ubu bushakashatsi bwakozwe na Jules M. Sebahizi bugamije kureba uko ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu turere twa Bugesera na Nyagatare n’ubwandu bwa virusi itera SIDA ishobora kubushamikiraho bihagaze, aho basanzwe bikiri hejuru ahanini bishingiye ku bumenyi buke bw’abaturage n’abayobozi b’inzego zibanze.
Nyuma yo kubona ibyabuvuyemo, hagiye kubakwa imikoranire (system) idasanzwe muri utu turere hagati y’abayobozi b’inzego z’ibanze, abaganga, inzego z’umutekano, n’iz’ubutabera hagamijwe ko uzajya ahohoterwa atazongera kujya ajararajara ahantu henshi ahubwo kubera ubwo bufatanye ikirego cye kigahita gitunganywa.
Mu karere ka Nyagatare by’umwihariko bafite umubare munini uterwa n’abimukira biganjemo abashumba, abakozi bo mu ngo n’abanya Uganda baza bagahohotera abaturage ba Nyagatare, gusa uturere twombi duhuriye ku kibazo cy’abaturage badahita bihutira kurega igihe bahohotewe kuko baba bafite ubwoba bw’ibiri bubabeho nyuma cyangwa ibyaba ku miryango yabo.
Havugimana Cassien, umuyobozi w’umuryango Health Development Initiative (HDI) wasabye ikorwa ry’ubu bushakashatsi asanga intego yabo yaragezweho.
Ati:”twungukiye byinshi muri ubu bushakashatsi, ariko bwanatweretse ko tugomba gushyira ingufu mu guhugura abaturage, abaganga, sosiyete sivile, n’abandi bose barebwa n’iki kibazo”.
Ashimangira ko ihohoterwa rishobora kubangamira iterambere ry’igihugu kuko uwarikorewe asigarana ihungabana ntabe yagira icyo yikorera; uwafashwe ku ngufu muri sosiyete bamukorera ivangura bikaba byatuma hari ibintu runaka ashobora kubura, ashobora kandi kwanduzwa virusi itera SIDA bikamwicira muri gahunda zitandukanye z’ejo hazaza n’ibindi.
{{Ibanga ryo mu muryango niryo rituma ihohoterwa ridacika}}
Jules M. Sebahizi wakoze ubu bushakashatsi ashimangira ko muri utu turere higanje ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ariko n’iryo mu miryango nko gukubita abagore naryo riteye inkeke mu gihe usanga abaturage bahitamo kutabivuga kuko baba bazi ko nibabivuga bari bubifate nk’ikintu kidasanzwe cyangwa bakabibona nk’ikintu kiba gikwiye gukemurirwa mu muryango.
Ati:”Nyagatare bahohoterwa kenshi n’abantu benshi baba baje kuhakora n’ababa basinze ibiyobyabwenge”.
Jules M. Sebahizi asanga ubryo bwiza bwo kwirinda ihohoterwa ari uguhugura abaturage bagasobanukirwa imiterere y’iki cyaha kugira ngo bamenye uko batanga amakuru y’uwahohotewe.
Asanga ihohoterwa rishobora gucika bishyizwemo imbaraga nyinshi kandi bigahabwa igihe. Gusa ngo impungenge zihari ni uko usanga ihohoterwa rifitanye isano n’imiterere n’imico y’abantu, ariko birasaba gusenya inngingo mbi z’umuco zidaha uburenganzira abantu bamwe.
Ati:”kirazira ntizikwiye kuba ku bintu bibi gusa ahubwo nibibe ku ndangagaciro nziza byiza zidufasha gutera imbere, ibintu byose tubona bitubuza gutera imbere mu iterambere ntabwo byari bikwiye kwitwa kirazira bigomba gusenywa bikanavanwaho”.