Post
Igitero cyahitanye abantu 6 bari gusenga
{Mu gihugu cya Nigeria kuwa kane inyeshyamba zo mu mutwe wa Boko Haram zishe abantu batandatu bari mu rusengero ryo mu mujyi wa Gombe mu majyaruguru.}
Ubu bwicabyi bwahitanye abantu 6 bari mu rusengero bukurikiye ukutumvikana hagati y’abakirisitu n’abasiramu muri icyo gise; aho abasiramu basaba abakirisitu kuva muri icyo gice.
Umupasitori w’urwo rusengero John Jauro yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko abo bagizi ba nabi babatunguye babinjirana bahumirije bari gusenga ubwo yayoboraga iteraniro bahise batangira kubarasa, bamwe bagerageje guhunga ariko batandatu muri bo barapfuye n’abandi cumi barakomereka.
Umuvugizi wa polisi yavuze ko yakusanyije ibimenyetso kuwa gatanu akaba yari yanyuze ahabereye icyo gitero ariko ntiyabashije kubikurikirana kuko hari ikindi kirego yari arimo cy’ibitero bitatu by’ibisasu byatewe hagati y’abisiramu n’abakirisitu.
Ku ruhande rw’abisiramu Boko Haram ngo ruzahagarika ibitero byabo ari uko abakiristu bimutse mu gice cyabo cy’amajyaruguru.