Post
Igitabo cy’ibyagezeho n’u Rwanda nyuma ya Jenoside kigiye kumurikwa ku mugaragaro
{Kuwa 26 Gashyantare 2012, biteganyijwe ko igihugu cy’u Rwanda kizashyira ahagaragara igitabo gishya cyerekana ibyo rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.}
Iki gitabo cyiswe ‘This is Your Time, Rwanda…Genocide is over, we have overcome’ kibanze abanini ku iterambere ry’ubukungu bw’igihugu cyanditswe n’umunyamategeko mpuzamahanga witwa Mbabazi Justine.
Mbabazi avuga ko iki gitabo kivuga ku iterambere ry’Abanyarwanda muri rusange, cyane cyane iry’abagore.
Agira ati:’’ kugeza ubu u Rwanda ruza mu bihugu bya mbere usanga abagore bahagarariwe mu nzego zose harimo n’izifata ibyemezo”.
Mbabazi kandi avuga ko indi ntambwe abagore bateye ari uko basigaye bafite imyanya mu nteko ishinga amategeko. Akomeza avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere byitaye mu myigire y’umwana w’umukobwa, aho abana b’Abanyarwanda bigishwa ikoranabuhanga binyujwijwe muri gahunda yo kugeza mudasobwa kuri buri mwana ( One Laptop per Child).
Mu gitabo cye kandi avuga ko u Rwanda rutakigaragaramo icuraburindi rya Jenoside ahubwo ko rurimo kurangwa n’ibikorwa bitandukanye by’iterambere biva mu gushishikariza abaturage kwiyubakira igihugu, nk’uko The New Times dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Muri iki gitabo kandi agaragaza ko igihugu cy’u Rwanda cyakoze ibishoboka byose kigashishikariza urubyiruko kwihangira imirimo mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.
Ahanini iki gitabo kigaragaza ibibazo bikomeye igihugu cy’u Rwanda cyanyuzemo, uburyo cyabashije kwiyubaka, akaba avuga ko hari icyizere cy’ejo hazaza cyizatuma abagituye biyibagiza ibyabaye bakareba imbere bityo ubuzima bwabo bukarushaho kugenda neza.
{ {Hejuru ku ifoto: Justine Mbabazi }