Post
Ibyoherezwa hanze byazamutseho 31% muri 2011
{Ibyoherezwa mu mahanga byazamutseho 31%, ibyo byatangajwe na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Kanimba François mu rwego rwo kwerekana uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze.}
Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), dukesha iyi nkuru ivuga ko muri uyu mwaka wa 2011, ibyoherezwa hanze n’u Rwanda byiyongereyeho 31%, biva kuri miliyoni 564,6 z’amadolari mu mwaka wa 2010, bigera kuri miliyoni 743,5 muri 2011.
Minisitiri Kanimba yagize ati: “Turishimira ko ibyo twohereje hanze muri 2011 byiyongereyeho 31%, ugereranyije n’umwaka wa 2010 bikaba byaravuye by’umwihariko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikawa n’icyayi.”
Minisitiri yongeyeho ko nubwo ibyoherezwa hanze byazamutse, ariko ibitumizwa hanze bikiri ku kigero cyo hejuru aho muri 2011 byageze kuri 33,9% bingana na miliyari 1,5 z’amadolari.
Ibyo bigaterwa n’uko inganda zo mu gihugu zifite ubushobozi buke bwo kongera umusaruro. Yagize ati: “Dufite akazi gakomeye ko kuvugurura imikorere y’inganda, hari zimwe zikora nabi, zimwe muri zo zigomba gufungwa.”
Minisitiri yakomeeje avuga ko politiki ya guverinoma ari ukorohohereza abifuza gutera imbere kandi hakagabanywa ibiciro by’ibyo bakoresha bitumizwa hanze, bagakoresha ibyo mu gihugu bityo ibitumizwa mu mahanga bikagabanyuka.
Mu rwego rwo guteza ubukungu imbere Minisitiri, yavuze ko guverinoma yagiye ishyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu by’ubuhahirane n’ishoramari n’ibihugu bitandukanye no mu bice bitandukanye nka Congo Brazaville, Amerika y’Amajyaruguru, n’u Bushinwa.
Amasezerano yasinywe mu mwaka wa 2008 hagati ya Perezida Kagame n’uwahoze ayobora Amerika, George W. Bush, u Rwanda rwashoboye kohereza ibintu bifite agaciro ka miliyoni 52 mu mwaka wa 2010.
Nk’uko ayo masezerano abiteganya u Rwanda rushobora kohereza ibicuruzwa birenga 5.000, nta misoro (duty free) muri Amerika y’Amajyaruguru, hakiyongeraho u Bushinwa bwafunguye isoko ryabwo aho bukura mu Rwanda ibicuruzwa bitandukanye.
U Rwanda rukaba rwarakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo ruhangane n’ihindagurika ry’agaciro k’ifaranga, ugereranyije n’ ibihugu byo mu karere ruhereyemo hagiye hagaragara no guta agaciro.
Mu mpera za Nzeri agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kari kuri 6,6%, muri Uganda 28%, Kenya 17,3%, Tanzania 16,8%, naho u Burundi 11,7%.