Post
Ibyamamare bitahiriwe n’umwaka wa 2011
{Umwaka ushize wa 2011 hari ibyamamare utigeze usiga amahoro, ku buryo nta mahirwe kugeza ubwo bimwe muri byo byahatakarije ubuzima.}
{{1. Umuryango wa Col. Mouammar Kadhafi}}
Uyu muryango ntiwigeze uhirwa n’umwaka wa 2011, kuko nyuma y’imyaka 42 ari ku butegetsi bw’igihugu cya Libya umukuru w’uyu muryango Mouammar Kadhafi umwaka wa 2011 wasize umwivuganye dore ko tariki 20 Ukwakira yishwe n’abarwanyaga ubutegetsi bwe barangajwe imbere n’ingabo za NATO/OTAN.
Kadhafi yapfanye n’abana be batatu aribo Mouatassim, Seif al-Arab na Khamis Kadhafi abandi berekeza iy’ubuhungiro.
{{2. Ba Perezida Ben Ali na Moubarak}}
Perezida Ben Ali wahoze ayobora Tunisia na Moubarak wa Misiri wari umaze imyaka igera kuri 20 ku butegetsi bw’iki gihugu ntiyahiriwe kuko ari we na mugenzi we wa Zine El-Abidine Ben Ali wa Tunisia bose bahambirijwe bagahirikwa ku butegetsi biturutse mu myigaragambyo yaturutse mu mwaka wa 2010.
{{3. Ben Laden}}
Uyu yari ikirangirire kubera kuyobora umutwe ukomeye w’iterabwoba ku isi (Al-Qaïda) wari warazengereje isi. Uyu mugabo wafatwaga nka numero ya mbere w’umwanzi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatabarutse tariki ya mbere Gicurasi, nyuma y’imyaka icumi ashinjwa gukora ibitero byahiritse inzu z’impanga ndende zo muri Amerika.
{{4. Laurent Gbagbo }}
Laurent Gbagbo ni umwe mu bantu bazwi cyane batahiriwe n’umwaka wa 2011, kuko umukino yashatse gukina mu bihe byakurikiye amatora utamuhiriye, kuko byarangiye yigaranzuwe n’abashyigikiye Alassane Ouattara uyoboye iki gihugu muri ibi bihe naho Gbagbo we birangira atawe muri yombi akoherezwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruherereye mu Mujyi wa La Haye tariki 29 Ugushyingo.
{{5. Morgan Tsvangirai}}
Minisitiri w’Intebe mu gihugu cya Zimbabwe Morgan Tsvangirai, umwaka wa 2011 ntiwamugendekeye neza kuko yagaragaye ku rutonde rw’ibyamamare bitahiriwe kuko wari umwaka yateganyaga gushingana urugo n’uwitwa Locadia Tembo umushoramari w’umugore ukorera mu Mujyi wa Harare, nyuma y’uko atakaje umufasha we mu mwaka wa 2009, nyamara ariko ubu bukwe bwabo ntibwagerwaho n’umugisha kuko butigezebuba.
{{6. Bafana Bafana }}
Bafana Bafana, ikipe y’umupira w’amaguru yo mu gihugu cyo muri Afurika y’Epfo, nk’ikipe y’igihugu cyari kimaze umwaka umwe cyakiriwe igikombe cy’isi cya 2010 byari bigoye kwakira kutajya mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’ibihugu muri Afurika(CAN), abakinnyi b’iyi kipe bahuye n’uruva gusenya nyuma yo kunganya n’ikipe ya Sierra Leone hagakurikizwa ingingo ya 14 y’itegeko rya CAF ivuga ko iyo amakipe anganyije ku mukino wa nyuma harebwa imikino yabahuje by’umwihariko aho kwitabwa ku kinyuranyo cy’ibitego rusange barushanya mu irushanwa ryose. Ibi rero ntibyaguye neza abakinnyi b’iyi kipe.
{{7. Samuel Eto’o }}
Umwaka utarahiriye Samuel Eto’o, uwa 2011 ni umwe mu myaka ishyirwa ku rutonde rw’ibihe bitamuguye neza, aha ikinyamakuru cyashingiye ku ikipe y’igihugu ya Cameroun yagaragayemo ibibazo bivanzemo n’akavuyo karimo isubikwa ry’umukino mpuzamahanga bagombaga gukina, imyivumbagatanyo mu bakinnyi, ibihano by’imyitwarire mibi binubira kapiteni wabo Samuel Eto’o byose biba imvano yo kutagubwa neza n’uyu mwaka wa 2011.
{{8. Julius Malema}}
Julius Malema, Perezida w’urubyiruko mu ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo (ANC) yasakiranye n’ibibazo bya politiki bikomeye mu rwego rw’isi ku buryo byari bimaze gufata intera ikomeye imwerekeza mu butabera.
Muri Nzeri, Mulema yashinjwe kugira ivangura rishingiye ku ruhu biturutse ku ndirimbo irwanya abazungu yaririmbye, yari ifite umutwe w’indirimbo igira iti” Tuez les Boers”. Uyu musore Mulema yahanganye na politiki mpuzamahanga aho yavuzwe na byinshi mu bitangazamakuru bimushinja gushaka ko hahinduka ubutegetsi bwo mu gihugu Botswana gihana imbibi na Afurika y’Epfo.
{{9. Etienne Tshisekedi}}
Nyuma y’imyaka igera kuri 30 arwanya ubutegetsi buriho mu gihugu cya Congo Kinshasa, kugeza ubwo mu mwaka cya 1980 ashinga ishyaka rya UDPS(Union pour la Démocratie et le Progrès social).
Mu mwaka ushize wa 2011 mu matora y’umukuru w’igihugu yahuye n’uruva gusenya aho yatsinzwe na Joseph Kabila kandi yari yizeye gutsinda amatora mu buryo bukomeye.ku rutonde rwakozwe na Slate Afrique.com uyu mukambwe ugihatanira kujya ku butegetsi bw’igihugu cya Congo Kinshasa yagaragajwe nk’umuntu utarahiriwe n’umwaka wa 2011.
{{10. Omar el-Béchir}}
Omar el-Béchir, Perezida wa Sudani kuva mu mwaka w’1993, ni umwe mu batarahiriwe cyane n’umwaka wa 2011 cyane ko yafatwaga nk’umwe mu bazagerwaho n’inkundura y’impinduramatwra yibasiye ibihugu by’Abaraba ku bw’amahirwe umwaka ukarangira utajyanye nawe.
Omar el-Béchir, yahanganye n’inyandiko mpuzamahanga zisaba kumuta muri yombi, byari ibihe bitoroshye kuri we n’ubutabera mpuzamahanga, ikindi kitamworoheye ni uko no mu gihugu cye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bishyize hamwe bakihuriza mu cyiswe Forces du consensus national hagamijwe kumuhirika ku butegetsi.
{{Byateguwe hifashijwe:}} slateAfrique.com