Post
Ibyaha bigaragara i Muhanga ahanini biterwa no kunywa ibiyobyabwenge
{
Mu gukomeza gushimangira umutekano n’inzego z’umutekano, ubuyobozi bwa polisi mu Karere ka Muhanga, buratangaza ko bushima ubufatanye n’abaturage mu kwerekana ababangamira umutekano nk’abakora ibikorwa by’ubujura n’abacuruza ibiyobyabwenge.
}
Ibi bikaba bigarukwaho n’umuyobozi wa polisi mu karere ka Muhanga Supt Roger Sezirahiga, agaruka ku gikorwa bamazemo iminsi cyo guhashya ibyaha bisa n’ibyabaye akarande mu bice bimwe na bimwe nk’ Abajura bamaze ibyumweru bibiri bateza umutekano muke mu Murenge wa Cyeza, Akagari ka Nyarunyinya, ku bufatanye bw’abaturage na polisi, bakaba barafashwe, nyuma y’inama ebyiri zitandukanye zikangurira abaturage kwicungira umutekano, barara amarondo, batangira amakuru ku gihe.
Supt Sezirahiga ati : ” Ni muri ubwo buryo bafashwe, ubu bakaba bari mu maboko y’ubutabera. Cyane bafashwe ku bufatanye bw’abaturage bibumbiye muri Community policing muri uwo murenge”.
Aganira na IGIHE, AIP Mbonimana Fidele, ushinzwe guhuza inzego muri polisi ikorera mu karer ka Muhanga yavuze ko bari kwigisha abaturage gutangira amakuru ku gihe ngo bibafashe kwibungabungira umutekano ndetse ibi bikaba biri gutanga umusaruro mwiza kuko ku bufatanye bwa Police n’abaturage b’Umurenge wa Shyogwe, hari insoresore 5 zafatanywe ibiyobyabwenge birimo: ingunguro bengeramo kanyanga, ibiyoga by’ibikwangari n’ibidomoro byabyo ndetse dushishikariza buri wese ugitunze ibikoresho bya GISIRIKARE kubaba bakibitunze kubitanga no kugaragaza ingo ziteza umutekano mucye.
Nkuko byemezwa n’inzego za gipolisi mu karere ka Muhanga ngo ibyaha bigaragara ahanini biterwa no kunywa ibiyobyabwenge, akaba ari nayo mpamvu hafashwe ingamba zo gutangirira ku rubyiruko babigisha kuva tariki ya 15 Mata2012 hakazatangira ingendo mu bigo by’amashuri hashyirwaho club Anti-Drugs na Anti-Crimes. Izo clubs zombi zikazajya zifatanya mu kugaragaza ububi bw’ibiyobyabwenge hanifashishijwe imikino itandukanye harimo football, amakinamico, filmes zerekeye ububi bw’ibiyobyabwenge, n’ibindi.