Post
Ibitaro bya Rutongo bidindijwe no kubura aho byagukira
{Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kangwagye Justus, avuga ko ibitaro bya Rutondo bidafite aho byagukira, bikaba bituma abashoramari bifuza kubyagura batabona uko babigeraho, bikadindiza iterambere ry’urwego rw’ubuvuzi mu karere.}
Uretse kuba ibi bitaro bishaje cyane kuko byubatswe mu 1930, Kangwagye avuga kandi ko biri ku ruhande ku buryo bitorohera abatuye Rulindo kubigeraho ku buryo bworoshye, maze ngo bibe byanahindurwa ibitaro by’akarere.
Asubiza ikibazo kijyanye n’uko ibi bitaro bishobora kuba bibangamiwe n’ubucukuzi bw’amabuye y’ agaciro i Rutongo, agira ati: “Ikibazo gihari si uko ibitaro bituranye n’ubucukuzi bw’amabuye, ahubwo ni uko bidafite aho byagukira”.
Ibitaro bya Rutongo byubatswe bigamije kuvura abakozi bacukuraga amabuye ya agaciro ku ngoma y’Ababiligi, nyuma biza gukomeza bivura abaturage, gusa nta bikorwa by’iterambere byakunze kurangwa mu myubakire y’ibi bitaro kuko aho biri ari hato.
Kugeza ubu ibitaro bya Rutongo bivura abagera kuri 0.5% by’abaturage bose ba Rulindo, bitewe n’ uko biri ibutamoso, gusa mu murenge wa Kinihira hari kubakwa ibitaro, Perezida wa repubulika yabemereye ubwo yiyamamarizaga kuyobora igihugu.
Benshi mu baturage bo muri Rulindo bivuriza mu bitaro bya Ruli, Nemba, Kibagabaga na Rutongo, gusa kuri ubu hari gahunda yo kuvugurura kimwe mu bigo nderabuzima kikajya gitanga serivisi nk’iz’ibitaro.