Post
Ibitaro 18 byahawe Frigo 111
{Kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Werurwe 2012, ibitaro 18 byo mu Rwanda, byahawe ibyuma bikonjesha (frigo) bigera ku 111 bifite agaciro ka miliyoni 180 z’amafaranga y’u Rwanda, bizafasha mu kubika neza no kubungabunga inkingo.}
Imihango yo gushyikiriza ibi bikoresho abagenerwabikorwa yabereye ku Kacyiru mu ishami ry’ikigo cy’igihugu cy’ubuvuzi RBC, rishinzwe inkingo no gukumira indwara, aho minisitiri w’ubuzima Agnes Binagwaho yashimiye USAID na UNICEF abaterankunga b’ibanze muri iki gikorwa, ku bw’ubufatanye n’iyi nkunga, avuga ko igiye kugira umumaro munini mu buzima bw’abana b’Abanyarwanda.
Ati: “ubundi inkingo duha abana bacu mu Rwanda, usanga ari nazo zihabwa umwana, uw’i New York, Paris, Brazil ndetse n’ahandi hose hitwa ko hateye imbere ni nka zino nkingo. Kuba tubarwa nka kimwe mu bihugu bikennye ntibivuze ko tutaha abana bacu ibintu byiza.”

Uwari uhagarariye USAID, muri iyi mihango Anne Casper usanzwe ashinzwe ibikorwa muri Ambassade y’abanyamerika mu Rwanda, yavuze ko yishimira intera uRwanda rugezeho mu gutuma ubuzima bw’abanyarwanda bumera neza.
Ati: “Nabaye bugufi cyane minisiteri y’ubuzima, mbana n’abantu bababaye kurusha abandi bo mu Rwanda, nshimishwa cyane n’ukuntu bose bafite ubushake bwo kugera ku buzima bwiza. Ndabashimira cyane uburyo mubungabungamo ubuzima kuko imibare mufite itangaje, u Rwanda nicyo gihugu gifite ikigereranyo gito cy’abana bagira ibibazo by’umusonga kugeza aho abana bane ku ijana bonyine aribo bahuye n’icyo kibazo muri 2011.”
Frigo zatanzwe uyu munsi zikaba zije mu rwego rwo gufasha ibigo nderabuzima byo mu Rwanda kubasha kubika neza inkingo harimo n’urukingo rushya rwa ROTAVIRUS ruzajya ruhabwa abana mu rwego rwo kubarinda kubakingira indwara y’impiswi.
Ibitaro byahawe ibi bikoresho ni ibitaro bya Nyamata, Kiziguro, Kirehe, Kibungo, Nyagatare, byumba, Butaro, Rutongo, Mibilizi, Bushenge, Kibogora, Mugonero, Kilinda, Muhororo, Kabaya, Gisenyi, Shyira, Ruhengeri, Remera Rukoma, Nyanza, Gakoma, Kabutare, Kigeme, Kaduha, Munini, Ngarama hamwe n’ibitaro bya Murunda.
