Post
Ibitabo by’amadolari 1000 byahawe Isaro Foundation
{Ibitabo 100 bihwanye n’agaciro k’amadolari 1000 ni ukuvuga amafaranga angana n’ibihumbi 600 by’amafaranga y ‘u Rwanda niyo nkunga umwanditsi akaba n’umusizi Jean de Dieu Nsanzabera yageneye umuryango utegamiye kuri leta wa Isaro.}
Iyi nkunga umwanditsi Nsanzabera yayishyikirije uyu muryango kuri uyu wa 7 Mutarama 2012 i Remera ku cyicaro cy’agateganyo cy’uyu muryango.
Mu kiganiro umwanditsi Nsanzabera yagiranye na IGIHE.com yavuze ko yahaye impano uyu muryango kugira ngo ubashe kuzuza inshingano zo gufasha abana b’abanyarwanda kugira umuco wo gusoma no kwandika kuko avuga ko yasanze usa nk’udahari.
Nsanzabera yagize ati:”Ubona umuco wo gusoma usa nk’ikintu cy’inzaduka nta babikunda ntibarabyitabira, kandi ibyo biba intsiriri (uruhererekane) biva ku bantu bakuru bikaba karande no mu bana bato.”
Yongeyeho ati: “Mu kubirwanya njye natanze iyi mpano ngo ducengeze mu bana umuco wo gusoma twoye gukomeza kuba iciro ry’imigani ngo ushaka guhisha umwirabura arandika”.
Jean Leon Iragena, umuyobozi washinze uyu muryango we yavuze ko nyuma y’uko bamenyanye n’umwanditsi Nsanzabera yamugejejeho gahunda yo gukusanya ibitabo bituruka muri Amerika no mu Rwanda n’uko amwemerera kumutera inkunga.
Yagize ati: “Umusizi yabonye umuryango wacu kuri internet turandikirana turahura turamenyana bigera ubwo atwemereye kuduha ibi bitabo bizafasha abanyeshuri b’Abanyarwanda kugira umuco wo gusoma.”
Umusizi Jean de Dieu Nsanzabera ni umwanditsi w’ibitabo byigishwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Bimwe muri byo ni icyitwa “Subira ku Isoko” kiri mubyo yateyemo inkunga umuryango Isaro.
Ibi bitabo bizatangwa mu mashuri yisumbuye mu ngendo Isaro iteganya gukora muri Mutarama 2012.

