Post
Ibintu 7 biranga umunyamwuka w’ukuri
{Kuba mu mwuka n’ijambo rikunzwe gukoreshwa n’amatsinda atandukanye y’abakristu bamwe bavuga ko umuntu uri mu mwuka ahora arangwa no kuvuga ku ijambo ry’Imana ndetse akitwararika igihe cyose, cyangwa akarangwa no gusenga cyane kuruta abandi.}
Ntawahakana ko kumaramaza mu gusenga no guhimbaza Imana ari bimwe mu bimenyetso bishobora kuranga umuntu w’umunyamwuka ariko ni ngombwa ko dusobanukirwa ko ibyo twavuze haruguru bidahagije kugirango umuntu yitwe umunyamwuka nyakuri (Spirituel).
Umwuka w’Imana ushobora kugaragarira mu bushake, n’ubushobozi budasanzwe bushobora gutuma nyiri ubwite yubaha ubuzima yahawe n’Imana.
Ibi tugiye kubagezaho ni ibimenyetso 7 twakuye ku Kinyamakuru Trompette zerekana ko umuntu ari umunyamwuka w’ukuri.
{{1.}} Mbere na mbere,umunyamwuka yifuza kwiyeza (se sanctifier) kurusha kwinezeza kuko abayizera ko azanezezwa n’Imana, ikindi ni uko arangwa no kwikorera umusaraba we nta ngingimira.
{{2. }} Umukristu aba umuyamwuka iyo abona ibintu byose mu bushake by’Imana kandi akagerageza kubiha agaciro mu.
{{3.}} Umunyamwuka w’ukuri ashobora kandi no kwifuza gupfa kurusha kubaho mu buhemu n’ibyaha, ibyo bikaba byamutandukanya n’umuntu watwawe n’irari ry’ubuzima (le Charnel).
{{4. }} Umunyamwuka w’ukuri yishimira kubona abandi batera imbere n’ubwo we yatakaza ubuzima bwe, yishimira kubera abandi igitambo ndetse n’intwari mu maso y’Imana.
{{5.}} Uwo muntu yishimira kandi kuzashimirwa n’Imana kuruta uko yashimirwa n’abantu.
{{6.}} Umunyamwuka aca urubanza rw’umucyo w’iteka atagendeye ku bihe bizwi (Lumière d’Eternité)
{{7. }} Bene uwo muntu yifuza cyane kuba ingirakamaro (utile) kurusha kuba icyamamare (Celèbre) mu maso ya benshi.