Post
Ibihugu bya Afurika byumvikanye gukoresha ikoranabuhanga mu kurwanya iyicarubozo
Ibi byagarutsweho ku wa 26 Kamena 2026 ubwo hasozwaga inama ya kane ya ANPMN yari imaze iminsi itatu ibera i Kigali, ifite insanganyamatsiko yo gukumira iyicarubozo rikorerwa abagore n’abana bari mu magororero.
Yitabiriwe n’impuguke zishyira mu bikorwa amasezerano asaba ibihugu gushyiraho ingamba zo gukumira iyicarubozo n’ibindi byaha by’ubugome bikorerwa mu magororero.
Abo mu nzego zo mu bihugu birimo Rwanda, Maroc, Nigeria, Sénégal, Afurika y’Epfo na Mauritanie batangiye bagaragaza aho bahagaze mu gukoresha ikoranabuhanga rifasha mu kurwanya ibi byaha.
Bagaragaje ko bakoresha ikoranabuhanga mu buryo bwinshi burimo gukoresha imbuga nkoranyambaga n’ibindi, ariko bavuga ko bakwiye kongera imbaraga mu kurikoresha.
Abagize iyi nama biyemeje gushyira mu ngiro inyigo baherutse gukora yo kureba uko hashyirwaho uburyo bw’ikoranabuhanga bwakwifashishwa mu gusura ahantu hatandukanye bagenzura ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa.
Iki gitekerezo cyashyikiwe n’ibihugu byinshi, impuguke mu masezerano mpuzamahanga yo kurwanya iyicarubozo (OPCAT), Machonova Schellongova Ivana abishimangira agira ati “Ndabikunze pe! Dushobora no kubitangiza mu gihe gito cyane birashoboka.”
Ivana kandi yibukije abitabiriye iyi nama ko hari indi mishinga iteganyijwe yo kwagura ikoranabuhanga mu itumanaho.
Yagize ati “Dufite igitekerezo cyo gushyira imbaraga mu gukusanya amakuru hakoreshejwe ikoranabuhanga, gucunga amakuru mu buryo buhurijwe hamwe no gutegura gahunda y’igenzura rikumira ibyago byose byazanwa na internet.”
Avuga ko byose biteganyijwe gukorwa mu mwaka wa 2027, mu rwego rwo gushimangira imikorere myiza y’iri huriro.
Ivana kandi yagaragaje ko hari gutegurwa urubuga ruzahuza ingamba zifatirwa hirya no hino, rutunganya rukanabika amakuru yazo kugira ngo habeho gusangira ubunararibonye, ibikorwa by’indashyikirwa n’udushya mu gukumira iyicarubozo.
Abitabiriye iyi nama bamenyeshejwe ko ku wa 11 Kanama 2026 hazaba amahugurwa agamije gushishikariza ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo kwemeza no gushyira mu bikorwa amasezerano yo kurwanya iyicarubozo hifashishijwe ikoranabuhanga.


