Post
Hosni Moubarak yasabiwe igihano cyo kunyongwa amanitswe
{Mu rubanza rwe rumaze amezi rutangiye mu gihugu cya Misiri yahoze ayobora, General Hosni Moubarak yasabiwe n’ubushinjacyaha igihano cy’urupfu, akanyongwa amanitswe.}
Buri gihe uko aje kuburanishwa, Moubarak azanwa n’imodoka itwara abarwayi (imbangukiragutabara/ambulence), kandi akaburanishwa aryamye mu gitanda kuko amagara ye ageze ahaga adatuma abasha kwiyicaza. Ubushinjacyaha bwasabye ko yahabwa igihano cy’urupfu kubera ko yaba yaratanze amategeko yo kurasa ku bigaragambyaga baharanira impinduka mu Misiri.
Ubushinjacyaha bwakomeje kugaragaza ko imiyoborere idahwitse ya Moubarak ariyo yatumye habaho kwigomeka kw’abaturage, akaregwa imbarutso y’imyivumbagatanyo no kuba abantu barigaragambije ntabuze ingabo kubagirira nabi. Ibi bituma aregwa urupfu rw’abaguye mu myigaragambyo bahutajwe n’inzego z’umutekano.
Imibare y’ubushinjacyaha igaragaza ko abantu 850 aribo baguye mu myigaragambyo yakuyeho Perezida Moubarak, ariko abacamanza bakavuga ko igihano cy’urupfu cyakwemezwa bidasubirwaho ari uko habonetse ibimenyetso ndakuka bihamya ko Moubarak yatanze koko itegeko ryo kurasa ku bigaragambya.

Umushinjacyaha Moustafa Souleimane yakomeje gushimangira ko nta kabuza Moubarak akwiye gukatirwa urwo gupfa, kuko ngo uretse kurasa ku bantu bigaragambya, nk’umukuru w’igihugu ntacyo yakoze ngo ahagarike imyivumbagatanyo. Uyu mushinjacyaha abona igihano cy’urupfu kidahagije kuri Moubarak, ko ahubwo agomba kwicwa amanitswe.
Urubanza rwa Moubarak ruri kuba mu gihe hari abandi batandatu mu bahoze ari abajyanama be bakomeje kuburanishwa, ariko bakaba batarakatirwa. Bamwe muri bo nibaramuka bahamwe n’ibyaha biregwa Moubarak bashobora kuzakatirwa igihano kirenze ibindi, gitangwa mu Misiri.
Kugeza ubu igihugu cya Misiri kiracyayoborwa n’itsinda ry’abasirikare bayobowe n’ufite ipete rya Marechal, amatora azashyira ubuyobozi mu maboko y’abasivili ateganyijwe mu bihe biri imbere.