Post
Hazajyaho inzu y’amateka yitiriwe Umugabekazi Kankazi
{Iyi nzu ndangamurage izaba ari ingenzi kuko izaba yerekana ubuzima bwa kera ndetse n’uburyo habagaho ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore.}
Mu Mudugudu wa Nyarucyamu, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Shyogwe, hateganyijwe kuzubakwa Ingoro Ndangamuco ndetse n’Ihuriro ry’Abari n’abategarugori, izerekana uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda rwo hambere, ahahoze hatuye Umugabekazi Kankazi umugore wa Yuhi Musinga akaba n’Umubyeyi wa Mutara wa III Rudahigwa.
Gashugi Innocent, umuyobozi ufite umuco na siporo mu nshingano ze mu karere ka Muhanga, avugana na IGIHE.com, ngo iyi ngoro izaba yerekana uko uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda rwo hambere bwari bwifashe cyane ko n’ubwo ivugwa muri iki gihe itazananywe n’umwaduko w’abazungu ko ahubwo no mu Rwanda rwo hambere abagore bari bafite agaciro gakomeye; haba muri politiki y’icyo gihe no mu bindi.
Yagize ati: “Dore ko n’amateka y’u Rwanda yerekana ko kuva kera mu Rwanda rwo hambere umwami atayoboraga igihugu wenyine ko ahubwo yayoboranaga n’umugabekazi cyangwa undi mugore; igihe nyina w’umwami yabaga yaratanze.”
Yongeyeho ati: “Uyu mugabekazi yitwaga “umugabekazi w’umutsindirano” na none nkuko bivugwa ngo Kankazi yagize amateka akomeye mu Rwanda kuko yafatwaga n’abakoloni b’Ababiligi ko ariwe woshyaga umuhungu we Rudahigwa kwanga gahunda z’abakoloni ndetse no kubivumburaho.”
Ibi byatumye Kankazi yirukanwa ibwami mu ngoro yo mu rukari i Nyanza ajya gutura i Gitarama, Aho yajyaga aza gusura Rudahigwa ariko ntahamare igihe kinini. Aha hakaba hari icyumba cyari kigenewe gusa Kankazi na Rudahigwa mu kuganira ku by’imiyoborere y’igihugu mu gihe yabaga yaje kumusura.

Muri iki gice kizubakwamo iyi ngoro Ndangamuco ndetse n’Ihuriro ry’Abari n’abategarugori y’u Rwanda hazubakwa na hoteli izajya ifasha ba mukerarugendo bazaba baje kuyisura, dore ko mu gihe cy’amezi atatu ari imbere hazatangira iyi ngoro izerekana uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda rwo hambere.