Post
Hari abifuza ko taxis minibus zicarwaho n’abantu batatu ku ntebe
Bamwe mu bagenzi barifuza ko “taxis minibus” zitazongera gutwara abantu bane ku ntebe ahubwo zikajya zicarwaho n’abantu batatu bonyine.
Ubwo IGIHE.com yazengurukaga mu mihanda y’ Umujyi wa Kigali, abagenzi bamwe bagaragaje ko imodoka ari nto zidakwiriye ko abantu bicarana ari bane ku ntebe.
Mulinda Felicien, umwe mu bagenzi bakunda gutega taxi minibus yabwiye IGIHE.com ati: “Umunsi umwe kubera kubyigana imodoka yanciriye ipantalo kandi ahanini kubera ko ntari nicaye neza kuri kariya gatebe ko ku ruhande”.
Manishimwe Claudine nawe umaze imyaka irenga 15 akoresha izi taxi mu ngendo zitandanye we ntabona ko bikwiye ko abagenzi bakwicarana ari batatu kuko ngo hari byinshi byo kuba byakorwa.
Yagize ati: “N’ubwo Umujyi wa Kigali uri gutera imbere cyane, abavuga ko bashaka ko abagenzi bajya bicara ari batatu birengangiza ko tutaragira imodoka nyinshi zitwara abagenzi kandi nta n’icyo bitwaye kuko tumaze igihe kinini tuzigendamo nta kibazo biduteye”.
Benshi mu bandi bantu ndetse biganjemo n’abashoferi baganiriye na IGIHE.com bavuga ko byaba byiza abagenzi bajyiye bicarana ari batatu ariko ngo bagasaba ko abashyiraho amategeko batakwirengangiza ko mu gihugu hari imodoka nke bityo bigatuma abantu bitendeka kandi ngo n’abatwara izi modoka baba bagabanyirijwe ibyo binjizaga.
Umukuru w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Twahirwa Celestin, yabwiye IGIHE.com ko ibijyanye no kuba bicara ari bane cyangwa batatu biri mu nshingano z’abayobozi b’ibigo bitwara abantu.
Yagize ati: “Twe aho twagiramo uruhare ni iyo haba hagarageyemo ibibazo naho ubundi amakompanyi atwara abantu niyo ubwayo ahitamo ko bicara ari batatu cyangwa bane nk’uko hari ababikora”.
Mu gushaka kumenya uko urwego rushinzwe ibyo gutwara abantu muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo (Rwanda Transport Development Agency- RTDA) IGIHE.com yagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’uru rwego ariko nyibyashoboka kuko yadutangarije ko ari mu nama.
Ku ruhande rw’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, Umuyobozi wawo, yatangarije IGIHE.com ko batateganyije ko abantu bakicara ku ntebe yo muri taxi minibus ari batatu, cyokora avuga ko bubaha ndetse bakemera ibyifuzo by’abaturage bayobora.
Aha Fidele Ndayisaba yavuzeko ko igihe cyose abaturage bazagaraga ko koko iki ari ikibazo kibabangamiye, bazakorana n’inzego zibishinzwe kugirango icyifuzo cy’abaturage cyubahirizwe.
Ibi bivuzwe cyane cyane kubera hari abenshi bavuga ko ubwo u Rwanda rwinjiye mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba aho bo bicarana ari batatu nk’uko imyanya y’izi modoka iba imeze.