Post
Hari abanyamahanga bashobora kwiyongera mu Mavubi
{Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda Amavubi izakina umukino wa gicuti n’abakinnyi bakomoka mu bindi bihugu mu rwego rwo kwitegura umukino wa Nigeria uzaba tariki ya 29 Gashyantare 2012. Muri uyu mukino kababa hashobora kuzagaragaramo abakinnyi b’abanyamahanga}
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umunyabanga mukuru w’ishyiramwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Gasingwa Michel ryasabaga amakipe yose ya hano mu Rwanda afite abakinnyi b’abanyamahanga yabatanga bityo bakabasha gukora ikipe imwe izabasha gukina n’Amavubi muri iyi mikino 2.

Muri aba bakinnyi 29 bakaba bazatoranywamo abakinnyi bazahangana n’Amavubi, mu bakinnyi bashya bashobora kwiyongera mu ikipe y’igihugu harimo Loddie, Rivaldo, Nani aba bakaba bakinira ikipe ya Police FC, Diego na Douglas bakinira APR FC na Ochaya Silva ukinira Etincelles akaba ari umukinnyi ufite ibitego byinshi muri shampiyona yo mu Rwanda, bakaba bashobora kongerwa mu ikipe y’igihugu mbere yo gukina umukino wa Nigeria.
Mu bakinnyi bazakina uwo mukino hakaba harimo abakinnyi bo mu makipe atandukanye yo mu cyiciro cya mbere hano mu Rwanda, mu ikipe ya Mukura Victory Sports hari Saaka Rober na Seberiga Mike bakomoka mu gihugu cya Uganda, mu ikipe ya Rayon Sports hari Juma Mpongo ukomoka mu gihugu cya Tanzania, Nzigiyimana Karim, Ndayisenga Faudi, Mbanza Hussein, Floribert Ndayisaba, Amiss Cedric bakomoka mu gihugu cy u Burundi.
[Komeze usome inkuru irambuye ku ntsinzi.com->http://www.intsinzi.com/index.php?option=com_content&view=article&id=497:hari-abanyamahanga-bashobora-kwiyongera-mu-mavubi-&catid=38:fp-rokstories]