Post
“Haracyari byinshi byo gukora mu kurwanya ubukene mu Burasirazuba”
{Mu nteko Rusange y’umuryango FPR inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba yabaye ku cyumweru yabereye mu Murenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana yatoye Guverineri Uwamariya Odette ku mwanya wa w’Umuyobozi w’uyu muryango muri iyo ntara. Nyuma yo gutorwa yavuze ko n’ubwo hari ibyagezweho hari byinshi bisigaye byo gukora.}
Yasimbuye kuri uyu mwanya Dr Aisa Kirabo Kacyira, watorewe kujya mu yindi mirimo mu Muryango w’Abibumbye. Guverineri Uwamariya yijeje abanyamuryango ba FPR mu Ntara y’Iburasirazuba ko icyizere bamugiriye atazabatenguha. Yashimiye kandi nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuba yaramugiriye icyizere akamuha kuyobora iyi Ntara.
Umuyobozi w’umuryango FPR Inkotanyi muri iyo ntara yavuze ko yifuza gushyiraho umwihariko muri iyi ntara hibwandwa ku isuku guteza imbere imijyi ku buryo uzajya yinjira mu Ntara y’Iburasirazuba azajya abona ko hari ikintu gishya.
Muri raporo iherutse gushyirwa ahagaragara (EICV3) Intara y’Iburasirazuba yaje ku mwanya wa kabiri mu kugabanya ubukene nyuma y’Umujyi wa Kigali aho yagabanyijwe ubukene ku kigereranyo cya 9,8%. Umuyobozi w’umuryango FPR inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko n’ubwo intara yagabanyije ubukene ariko haracyari intambwe yo gutera, akaba yijeje abanyamuryango ko azakomeza gufatanya n’inzego zitandukanye kugira ngo imibereho y’abaturage ikomeze gutera imbere.

Senateri Tito Rutaremara yibukije abanyamuryango ko FPR ari imoteri ya Guverinoma, abasaba guhuriza hamwe imbaraga mu gushaka icyazamura imibereho y’abaturage b’Intara y’Iburasirazuba n’Abanyarwanda muri rusange. Ati: “Mu banyamuryango 1,177,159 ba RPF bagize Intara y’Iburasirazuba, muramutse mukoresheje imbaraga mu bikorwa bitandukanye, nta kintu mutageraho”.
Hanabaye kandi amatora y’abagize Komisiyo ngengamyitwarire na Komite Ngenzuzi, ndetse hanagaragazwa ibyo umuryango wagezeho 2011-2012 ndetse n’ibikorwa biteganyijwe.
Mu bikorwa byagezweho n’Umuryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba bikubiye mu nkingi enye za Gahunda ya Guverinoma arizo: Ubukungu, Ubutabera, Imibereho myiza n’imiyoborere myiza.
Muri ibyo bikorwa byagezweho harimo gukangurira abanyamuryango kwitabira no kugana Sosiyete y’ishoramari mu Ntara y’Iburasirazuba(EPIC); Guhuza ubutaka no kubuhingaho igihingwa kiberanye n’Akarere (ibigori, urutoki, inanasi, ibishyimbo, kawa n’umuceri)ku kigereranyo cya 82% (245790/300547), gukangurira abanyarwanda kugana ibigo by’imari iciriritse, kwibumbira mu ma Koperative n’ibindi.
Mu bikorwa biteganyijwe gukorwa n’umuryango FPR inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba birimo; gushyiraho ingamba zifatika mu kurwanya ubukene, kongera imbaraga mu miromo ya tekiniki (TVETs) no kurushaho guteza imbere imijyi.

