Post
Gatsata: Hazubakwa igaraje izatwara miliyari 6
{Nyuma yaho hafashwe icyemezo cyo kwimura igaraje(garage) y’imodoka 12 ziherereye mu murenge wa Gatsata, ubu Koperative Icyerekezo igiye kubaka garaje izatwara amafaranga y’u Rwanda miliyari 6.}
Buhinja Moses ashinzwe umutungo muri Koperative Icyerekezo yatangarije IGIHE.com ko mu rwego rwo kujyana n’igihe tugezemo, abanyamuryango 100 b’iyi koperative bishyize hamwe bakaziyubakira igaraje izaba ifite inyubako 3 z’imiturirwa zizatwara amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 6.
Yavuze ko igikorwa cyo kwimura amagaraje cyatwaye miliyoni 86 n’ibihumbi magana ane y’u Rwanda.
Buhinja akomeza avuga ko ahagiye kubakwa garaje bahaguze miliyoni 389 y’u Rwanda hangana na hegitari 2 igikorwa cyo kubaka kikazatwara imyaka ibiri.
{{Abafite za kiosque zicuruza ibyuma by’imodoka ntibamenyeshwa ko bazimurwa}}
Nakayaga ni umucuruzi w’ibyuma by’imodoka yacururizaga muri kiosque(utuzu duto ducururizwamo) yagize ati: ”Dushoje umwaka nabi tunawutangiye nabi kuko muri gahunda ubuyobozi bw’umurenge bwari bwavuze ko hazimurwa amagaraje za kiosque zitari zirimo none ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kutwimura.”
Yakomeje avuga ko kubera kwimuka ku buryo butunguranye byabateje igihombo gikabije kuko imodoka iterura kiosque imwe yabacaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100.
Nakayaga yavuze ko abafite inzu ziri munsi y’umuhanda zicururizwamo ibyuma by’imodoka nabo bahawe igihe kingana n’ibyumweru bibiri bakaba bamaze kuhimuka. Ko kiosque ari nyinshi zigomba kwimurwa kandi aho zigomba kujya hakaba habuze.
Kabanda Joseph ni Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Gatsata yavuze ko igikorwa cyo kwimura amagaraje cyagenze neza gusa n’ubwo hakiri ibibazo by’uko aho bimukiye hahanamye cyane, haruta aho bari bari kuko bangizaga ibidukikije.
Asubiza ikibazo cy’uko banyiri kiosque baba baratunguwe bakimurwa yagize ati: ”Ntabwo garaje zari kwimuka ngo kiosque zisigare kuko byose byatezaga akajagari.”
Ahimuriwe amagaraje niho hazubakwa ijyanye n’igihe izaba ifite imiturirwa 3 mu murenge wa Gatsata, akarere ka Gasabo.