Post
Gasabo: Urubyiruko rw’i Gikomero ruri mu bwigunge
{“Keretse uwaduha nk’umuyobozi w’umurenge ushinzwe imikino wenda,” Iki nicyo gisubizo uhabwa n’umusore wirabura, w’imyaka 20, w’igihagararo kiringaniye, akaba ari n’umunyeshuri mu mashuri yisumbuye iyo umubajije niba urubyiruko rw’iwabo rukora siporo?}
Uyu musore akomeza avuga ko iwabo ntakwidagadura bagira bemera bakarekera aho gusa nyine. Ati: “None se wabigenza gute? Uremera ugapowa nyine, inaha nk’iyo dushatse kwidagadura dukina amakarita gusa.”
Muri uyu murenge ugizwe n’utugari dutanu, ndetse n’imidugudu 20, ngo hari ibibuga bibiri by’umupira w’amaguru ariko nabyo bidatunganyije ku buryo byakinirwaho.
Ariko ngo hari ingamba zo kwita kuri kimwe muri ibi bibuga giherereye kuri paruwasi gatolika yo muri uwo murenge, aho ngo umurenge wafashe ingamba zo guhamagarira urubyiruko kujya ruza rukifatanya n’abakozi b’umurenge buri wa gatanu muri siporo ikorerwa hamwe kugira ngo narwo rubashe gukunda siporo.
Uru rubyiruko kandi ngo ubundi buryo rubangamiwemo no kuba ruri mu bwigunge, uretse kuba nta bikorwa by’imyidagaduro ndetse n’imikino bafite mu murenge wabo, ikindi kibazo gikomeye rufite, ni ukuba nta n’akazi rugira. Nk’uko Jean Sauveur Kalisa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikomero abitangaza.
Kalisa abivuga muri aya magambo: “Akenshi urubyiruko rw’ino usanga nta n’akazi rugira ariko tugerageza kubashishikariza kwibumbira mu makoperative bakagira icyo bakora ku buryo kugeza ubu hari abamaze kugura moto esheshatu zikora tagisi.”
Bamwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Gikomero bavugana na IGIHE.com bavuze ko ikinu umunttu w’umusore abasha gukora ari ukuba umunyonzi ku gasantire(centre) k’aho bita ku Rupangu.
Uretse kuba uru rubyiruko rwifuza gukemurirwa ikibazo cy’imikino n’imyidagaduro, rwifuza ko n’umuriro w’amashanyarazi wakwihutishwa ukahagera kuko ngo nk’abiga bibagora gusubiramo amasomo yabo basomera kudutadowa.
Emmanuel Nsabimana wiga mumwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, ati: “Nk’ubu bazanye umuriro ino, hahita haza n’ama cyber café ya internet maze aho guta umwanya mu kabari tukawumara dukora ubushakashatsi kuri internet.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, nawe yemeza ko ikibazo cy’amashanyarazi ari ikibazo gikomereye uyu murenge wa Gikomero, kuko ngo iyo baba bafite umuriro bari no kujya bigisha urubyiruko imyuga itandukanye irimo n’ubwogoshi, bikabafasha kuva mu bwigunge.