Post
FERWAFA mu kurwanya ingeso mbi muri ruhago
{Mu mashampiyona menshi atandukanye ku isi dukunda kumva umukinnyi runaka cyagwa ikipe iyi n’iyi yahanwe, ibintu bitajyaga bigaragara mu mupira w’ u Rwanda, muri iyi minsi mu mupira w’amaguru mu Rwanda haravugwamo ibihano bitandukanye ku makipe, abatoza, abayobozi n’abandi bafite aho bahurira n’umupira w’amaguru.}
Amakuru dukesha urubuga rwa internet rw’ ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), umutoza w’ikipe y’Intare FC yo mu cyiciro cya kabiri Andreas Spier yahawe igihano cyo kutazagaragara ku ntebe y’abatoza mu mikino itatu Intare zizakina bahura na Esperance FC Kirehe FC na AS Muhanga.
Uyu mutoza Andreas Spier arazira kuba yaragaragaje imyitwarire mibi harimo no gutuka umusifuzi wo ku ruhande nk’uko byagaragaye muri raporo yatazwe n’umugenzuzi w’umukino wahuje ikipe ya Stella Maris na Intare FC tariki ya 17 Ukuboza 2011 ku kibuga cya Tam Tam.
Igihano cy’umutoza w’ ikipe y’ Intare FC, Andreas kije gikurikira icyo ubuyobozi bwa FERWAFA buherutse guha umuyobozi mu ikipe ya Gasabo United, Danny Gasarabwe wahanwe kubera imyitwarire itari myiza yagaragaje ku mukino wahuje Gasabo United na Aspor FC tariki ya 28 Ukuboza 2011 umukino warangiye Gasabo United itsinze 2 kuri kimwe cya Aspor FC.
Raporo y’umugenzuzi w’umukino ndetse n’abasifuzi yagaragaje ko uyu muyobozi muri Gasabo United yinjiye mu kibuga mu gihe cy’ikiruhuko atuka abasifuzi.
Nkuko tubikesha FERWAFA, iyo myitwarire ihanwa n’ingingo ya 13 nk’uko amategeko abiteganya ku rutonde rw’ibihano byerekeye imyitwarire mibi mu mikino (Igika A), gutuka umuyobozi w’umukino, iyo amakipe yahuye akina.
Gasarabwe yahagaritswe imikino itatu atagaragara ku ntebe y’abasimbura ndetse no hafi y’ikipe igihe cyose izaba irimo gukina.
{{Amakipe ntiyorohewe na mpaga mu cyiciro cya kabiri}}
Ikipe ya Pepiniere FC n’ikipe ya Espoir FC zatewe mpaga bitewe n’imyitwarire mibi, amakuru dukesha FERWAFA, ikipe ya Pepiniere FC yatewe mpaga izira kuba yarakinishije umukinnyi utagira ibyangombwa biranga abakinnyi bemewe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ubwo bakinaga n’ ikipe ya SORWATHE FC tariki ya 28 Ukuboza 2011 umukino warangiye Pepiniere FC itsinze 1-0.
Ikipe ya Espoir fc nayo yatewe mpaga ku mukino yakinnye n’ ikipe ya Marine FC tariki ya 28 Ukuboza 2011, kuri uyu mukino ikipe ya Espoir yakinishije umukinnyi utagira ibyangombwa biranga abakinnyi bemewe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda nk’uko bigaragazwa na raporo yatanzwe n’abasifuzi.
Ikipe ya Espoir FC na Pepiniere FC zakinishije abakinnyi badafite ibyangombwa biranga abakinnyi bemewe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, aya makosa ahanwa no guterwa mpaga nk’uko ingingo ya 25 yo mu gitabo y’amategeko cya FERWAFA (amategeko y’amarushanwa), ku rutonde rw’ibihano byerekeye imyifatire mibi mu mukino ibiteganya.
{{FERWAFA ntihana gusa, iranababarira}}
Umukinnyi Hussein Sibomana wari warahagaritswe kongera gukinira Amavubi kubera imyitwarire mibi, amakuru dukesha urubuga rwa internet rwa FERWAFA, Sibomana yahawe imbabazi nyuma yaho yandikiye ibaruwa yemera amakosa ye kandi anayasabira imbabazi.
IGIHE.com yaganiriye na bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, benshi icyo bahurizaho n’uko gukurikirana imyitwarire y’amakipe, abakinnyi n’abandi bafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru ari byiza, bamwe bagaragaje impungenge ko hari amwe mu makipe atazajya ahanwa cyagwa ngo ahabwe ibihano bikwiye.
Umwe mu bayobozi ba FERWAFA yadutangarije ko imyitwarire myiza ari kimwe mubyo bihayemo intego, nta kipe iruta indi nta mukinnyi uruta undi yewe nta n’umuyobozi w’ikipe uruta uwundi kuko bose bazajya bagendera ku mategeko ya FERWAFA kandi aranditse ntawayahindura.