Post
FDLR iri guhungabanya umutekano w’abaturage
{Ibice byinshi by’icyaro cyo mu gace ka Waloa Yungu, mu karere ka Walikale ihereye muri Kivu y’Amajyaruguru (RDC), nta muturage ukihaba kubera imirwano imaze iminsi iri hagati y’umutwe mushya wa FDC n’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR.}
Amakuru dukesha Radio Okapi, avuga ko tariki ya 26 Ugushyingo umwaka ushize aribwo umutwe wa FDC (Force Democratique du Congo) zakuye mu birindiro inyeshyamba za FDLR zari zarigaruriye agace ka Kimua. Guhera icyo gihe imirwano yo gushaka kwigarurira ako gace yahise itangira.
Nk’uko Radio Okapi ikomeza ibivuga ngo tariki ya 30 Ukuboza nibwo inyeshyamba za FDLR nazo zongeye kugaba ibitero mu biturage bya Buhimba, Ngenge na Kangati biherereye mu majyaruguru ya Waloa Yungu, muri iyo mirwano haguyemo abaturage 4.
Kubera iyo mirwano y’urudaca, abaturage ntibakibona uko bajya mu mirima yabo kuko batinya ko inyeshyamba za FDLR zabatera ziturutse mu mashyamba, amashuri n’indi mirimo yose yarahagaze ku buryo abaturage bahangayikishijwe n’uko mu minsi iri imbere inzara izaba ica ibintu muri ako karere.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko ibikorwa by’ubukungu muri utwo duce byose byahagaze, uretse amasoko yafunze n’ikigo nderabuzima kimwe rukumbi cyahakoreraga nacyo gifite ikibazo cy’ibura ry’imiti no kwita ku nkomere zikomerekera mur’iyo mirwano bikaba bitaboroheye.
Shebaheni Nguo, uhagarariye imiryango irengera uburenganzira bwa muntu mu gace ka Kimua, yahise asaba guverinoma ya Kinshasa kohereza ingabo za leta kugira ngo zirengere ubuzima bw’aba baturage buri mu kaga.