Post
Ese amateka y’u Rwanda rwo hambere asigasirwa nk’uko bikwiye?
{Iyo witegereje urubyiruko rw’ u Rwanda mu gihe tugezemo, usanga benshi badasobanukiwe neza n’ amateka y’u Rwanda rwo hambere, cyane cyane aya mbere y’umwaduko w’abazungu. Nyamara benshi usanga bafite inyota yo kuyamenya.}
Ibi byatumye twibaza ko bishobora kuba biterwa n’uko nta bimenyetso by’ amateka bihari, cyangwa wenda ari uburyo bwo kuyigisha budahari. Twegereye bamwe mu babifite mu nshingano kugira ngo tumenye ingamba zihari mu gusigasira aya mateka y’ urwa Gasabo.
Mu kiganiro twagiranye n’ umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe inzu ndangamurage z’ u Rwanda, Alphonse Umulisa, yatubwiye ko hari byinshi biri gukorwa mu gusigasira amateka. Yagize ati: ”Ubu twashyizeho gahunda nyinshi zitandukanye zigamije kubika amateka dufatanije na Minisiteri y’ ubucuruzi n’inganda, iy’ umuco na siporo, RDB n’izindi nzego zitandukanye.”
Yavuze ko bashyizeho uburyo bwo kubungabunga ahantu ndangamurage, harimo i Bumbogo aho Rwabugili yahuriye na Kanjogera, i Shangi aho Abanyarwanda bahuriye n’ Abadage ndetse n’ ahandi henshi habitse mateka nk’ i Gasabo, Karongi, Nkotsi na Bukara n’ahandi.
Umulisa yasobanuye kandi ko hashyizweho gahunda zo kwigisha abakiri bato amateka, muri gahunda yiswe ‘Mobile Museum’, bisobanuye ‘Inzu ndangamurage igendanwa’, aho bajya mu mashuri bigisha amateka.
Yongeyeho ati: ”Twakoze filime yiswe ‘Imvugo nziza’ yigisha imyifatire n’imico myiza iranga Umunyarwanda.”
Uwo muyobozi kandi avuga ko bafite imbogamizi zikomeye z’uko abakoloni batabitse amateka nk’ uko bikwiye kuko ibyinshi babijyanaga iwabo kandi bakabikoresha mu nyungu zo kwigisha amoko, ndetse n’ ubutegetsi bwakurikiye bukaba bwarakomeje kugoreka ayo mateka.
Atanga ubutumwa agira ati:”Utazi iyo ava biramugora kumenya iyo ajya. Abanyarwanda bakwiye kwitabira amateka yabo kuko igihe cyabaye kirekire barayatswe.”
Umwe mu banditsi b’amateka y’ u Rwanda, Nsanzabera Jean De Dieu aganira na IGIHE .com yatangaje ko asanga amateka atabikwa nk’uko bikwiye. Yakomeje avuga ko ahanini abona biterwa n’uko amateka yagoretswe, ati:”Amateka yacu yanditswe nabi kandi yigishwa mu buryo butari bwo.”
Yakomeje avuga ko kugeza ubu asanga nta bitabo bihagije byari byandikwa ku mateka nyakuri y’ u Rwanda, ibi bikaba byaba imwe mu ntandaro yo kudasigasirwa kw’ amateka n’ umuco by’ igihugu.
Kuri ubu ikigo cy’ igihugu gishinzwe inzu ndangamurage z’ u Rwanda gifatanyije na Ministeri y’ umuco na siporo, cyatangije gahunda yo kubika ibitabo bivuga ku mateka y’u Rwanda ndetse no kurinda ahantu hari ibimenyetso by’ amateka y’ u Rwanda.