Post
Dream Boys yatandukanye na Muyoboke
{Itsinda ry’abahanzi rya Dream Boys ntirikgikorana n’uwari umujyanama waryo Alex Muyoboke kuko amasezerano bari bafitanye yarangiye.}
Mu kiganiro na Platini, umuhanzi ufatanya na TMC mu kugira iri tsinda, yatangaje ko bamaze gutandukana kubera ko igihe bari barasezeranye kumarana cyarangiye.
Avuga kandi ko ari uburenganzira bwa buri wese gukora icyo yumva kimunyura nyuma y’uko ibyo mwari mwarumvikanye birangiriye. Yagize ati:”Manda ye yararangiye ntitugikorana, ntacyo manda ya kabiri twayivuzeho ni ukuvuga ko afite uburenganzira bwo gukora ikintu kimworoheye natwe tugakora ikintu kitworoheye ku ruhande rwacu”
Uyu muhanzi kandi avuga ko kuba byari bimaze iminsi binugwanugwa ko batagikorana kubera kuba batari bagihorana ahantu hose nk’uko bajya gutangira byari bimeze ari uko inshingano ze zasaga n’izari zimaze guhinduka.
Platini avuga ko Muyoboke yari amaze gusobanukirwa ko akazi k’ubujyanama atari uguhora inyuma y’umuhanzi ahubwo ko haba hari n’ibindi bikorwa bitandukanye ushobora gukora bitagombereye ko ubahora inyuma.
Ibi bikaba bihuje n’ibyo Muyoboke aheruka gutangariza umunyamakuru wa IGIHE.com wamubazaga niba koko agikorana na Dream Boys. Icyo gihe umunyamakuru yari yendeye ku kuba Dream Boyw yari yagiye gukora igitaramo ku Gisenyi nyamara Muyoboke we asa n’uwari uhugiye cyane mu gitaramo cyari kiri kubera i Kigali. Muyoboke akaba yarasubije avuga ko akazi ke qtari uguhora afatanye agatoki ku kandi na Dream Boys ko ahubwo ko ari ukumenya buri kintu abahanzi abereye umujyanama bakeneye n’imikoranire yindi ibyarira impande zombie inyungu.
Twagerageje kuvugana na Safi wo mu itsinda rya Urban Boyz, bivugwa ko ari bo bagiye gukomezanya na Alex Muyoboke mu bujyanama atubwira ko ahuze ari buze kuduhamagara ahugutse.
Muyoboke atandukanye na Dream Boys nyuma yo gutandukana na Tom Close wamuhimbiye indirimbo nka Ntibanyurwa, (Si Wowe) Kamara n’izindi nyuma y’uko batandukanye basa n’abatumvikana ndetse bakanavuga nabi hagati yabo mu bitangazamakuru.

