Post
Davido yasohoye album, Christopher, Riderman na Bruce Melodie nabo bakora mu nganzo… Indirimbo za Weekend
Mu rwego rwo kubafasha kuruhuka, IGIHE ibakusanyiriza indirimbo nshya zasohotse mu cyumweru cyose.
{{Talitha Khoumi -Aline Gahongayire}}
Aline Gahongayire yasohoye indirimbo nshya yise Talitha Khoumi. Uyu muhanzi ahamya ko yayikuye muri Bibiliya mu gitabo cya Mariko 5:41.
{{Ndicuza-Christopher}}
Christopher umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Ndicuza’. Ni imwe mu zigize album aherutse gushyira hanze yise ‘H20’.
{{Vibes mpagaze – Major X}}
Umuraperi Major X umaze imyaka itandatu yimukiye muri Mozambique, yatangiye gusohora indirimbo zigize EP nshya yise ‘Vibes mpagaze’.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Major X yavuze ko uretse iyi EP ari no gusoza Album anateganya gusohora mu minsi iri imbere akazayimurikira mu Rwanda.
{{Hozana -Riderman ft Bobly Equilizer}}
Riderman yasohoye indirimbo nshya ‘Hozana’ yakoranye na murumuna we Bobly Equilizer amaze igihe agerageza gufasha mu bijyanye n’umuziki.
Uyu muraperi uri mu bamaze igihe mu muziki, kuri ubu ari kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki ari nako akomeje gusohora indirimbo ku bwinshi cyane ko buri kwezi aha abakunzi be igihangano gishya.
{{Hamwe natwe-Bruce Melodie}}
Bruce Melodie yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Hamwe natwe’ ikangurira abakiri bato guhagurukira umurimo bakirwanyamo ubunebwe by’umwihariko bagakoresha impano zabo mu kugera ku nzozi zabo.
{{Skrilla$ -Big Banx Ft Bull Dogg}}
Umuhanzi ukizamuka mu muziki w’u Rwanda Big Banx yasohoye indirimbo nshya yise ‘Skrilla$’ yifashishijemo Bull Dogg uri mu baraperi b’abanyabigwi muri Hip Hop y’u Rwanda.
{{Impamvu- Icenova ft Slum Drip}}
Icenova uri mu baraperi bamaze igihe bagerageza kuzamura izina ryabo mu muziki w’u Rwanda, yasohoye indirimbo yise ‘Impamvu’ yakoranye na Slum Drip wamamaye mu itsinda rya Kinyatrap.
{{Urwakera-Sean Brizz}}
Sean Brizz uri mu bahanzi bavugwaho kugira impano idasanzwe mu muziki ariko utarahirwa nawo ngo abe ikimenyabose, yongeye gukora mu nganzo asohora indirimbo nshya yise ‘Urwakera’.
#
{{Nkaragakantu-Nessa}}
Nessa uri mu bahanzi bamaze igihe mu muziki utarabona amahirwe menshi yo kwamamara cyane, yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Nkaragakantu’.
{{Happy Birthday -Mr Kagame}}
Mr Kagame uri mu bahanzi bamaze igihe mu muziki w’u Rwanda yongeye gukora mu nganzo asohora indirimbo ye nshya yise ‘Happy birthday’.
Ni indirimbo yakoze mu kwishimana n’abizihiza iminsi y’amavuko yabo.
{{Dalebo-Kenny Edwin}}
Kenny Edwin ni izina ry’umusore uri kuzamuka mu muziki w’u Rwanda ugerageza gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo agere ku nzozi ze.
Uyu musore yakoze mu nganzo asohora indirimbo ye nshya yise ‘Dalebo’.
{{Umunyabigwi4- OG2Tone}}
Umuraperi OG2Tone uri mu bagezweho muri iyi minsi nubwo ataragira amahirwe yo kwamamara cyane mu muziki w’u Rwanda, yasohoye EP nshya yise ‘Umunyabigwi4’.
Ni EP ikurikiye izindi eshatu nazo yagiye asohora akazita ‘Umunyabigwi’. Iyi ifite umwihariko w’uko iriho indirimbo nka Cleopatra yakoranye na Logan Joe, mu gihe ariko kandi inariho izindi nka Inzozi, Umutima,Ubuzima na Ngwino.
{{Izo hanze…}}
{{Davido yashyize hanze album nshya yise Oriadé}}
Davido yashyize hanze album ye ya gatandatu yise Oriadé, ikubiyemo indirimbo 13 zirimo izo yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Black Sherif, Leon Thomas, Aya Nakamura na Llona.
Davido yavuze ko iyi album igamije gusubiza imizi umuziki wa Afurika, agaragaza ko yashakaga kongera kwibanda ku njyana n’umuco byamugize uwo ari we aho gukurikira icyashimisha gusa isoko mpuzamahanga.
Yavuze kandi ko Oriadé isobanura “umutwe wambaye ikamba”, ikaba ishusho y’urugendo rwe n’intsinzi amaze kugeraho mu myaka 15 amaze mu muziki.
{{Nightmares to dreams- Meek Mill}}
{{Te Olvido (La La)- Benny Blanco, Selena Gomez, Becky G}}
{{Eja Meja-BNXN Ft Asake}}
{{ Lil Mama-Cassper Nyovest Ft Nasty C}}
{{FAMILY (Have Meaning)-Vybz Kartel Ft Chambah}}