Post
COOPEDU mu nzira zo kuba Banki
{Mu nama rusange ya 15 y’intumwa za Koperative yo kubitsa no kuguriza COOPEDU yateraniye i Kigali tariki ya 25 Werurwe, hasuzumwe ingingo zitandukanye zirimo no kureba uko iyi Koperative mu gihe kiri imbere yazaba iri mu rwego rwa banki.}
Bitewe n’uko COOPEDU igenda igaragaza iterambere, abanyamuryango bahagarariye abandi bari muri iyo nama, basanze itakomeza kuguma ku rwego iriho rwo kuba koperative. Bati “Igihe kirageze ko tuva kuri koperative tukajya mu rwego rwa Banki”. Ndetse hari n’abasanze baratinze kuba Banki.
Agaragaza aho COOPEDU ihagaze, uwungirije umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi, Nduwayezu Léon yasobanuye ko babyiteguye ku buryo umwaka uzatangira batagikora nka Koperative.
N’ubwo icyo cyifuzo cyashyigikiwe n’abanyamuryango bose, hari abagaragaje impungenge bavuga ko bigomba kuziganwa ubushishozi kugira ngo hatazabaho kwibagirwa abantu baciriritse. Impamvu ngo ni uko iyo ibaye Banki usanga iba igeze mu rundi rwego ikaba ireba gusa abantu bafite amafaranga menshi.
Cyokora aha basobanuriwe ko abantu b’amikoro make batazabibagirwa. Nduwayezu Léon ati “abantu b’amikoro make ntabwo tuzabibagirwa kuko niyo ntego yacu yo kubazamura”.
Bitewe n’ibyo bateganya kugeraho birimo kwiyubakira inzu yo gukoreramo yo mu rwego rugezweho ndetse no kuzamuka bakagera ku rwego rwa Banki, abanyamuryango bafashe umwanzuro w’uko buri munyamuryango yatanga hagati y’ibihumbi mirongo itatu na bitandatu (36.000Frw) na miriyoni (1.000.000Frw) bitewe n’ubushobozi bwa buri muntu.
Aha na none hagaragajwe impungenge z’uko hashobora kwinjiramo abandi banyamafaranga bakaba baguramo imigabane myinshi, bityo bakaba bagiramo ijambo bakabategeka. Kuri iki kibazo bavuze ko ibyo kwinjizamo abandi bantu bitaragera, ariko ngo igihe nikigera bazicara batekereze uko babashyiramo. Kandi ngo n’ubwo babashyiramo ntibakwemera ko hagira uza abategeka icyo gukora atari abanyamuryango.
Ku byerekeranye n’inguzanyo zitangwa muri COOPEDU, Nduwayezu yavuze ko inguzanyo bazitanga mu bushishozi kandi n’abazihawe bagenda bishyura neza ku buryo kugeza ubu inguzanyo zitinda kwishyurwa ziri ku gipimo cya 3%.
Nduwayezu avuga kandi ko ku bijyanye n’inyungu baka ku nguzanyo, ngo ntabwo bakamura abantu nk’uko babivuga. COOPEDU ngo iri mu bigo byaka inyungu ntoya ku nguzanyo ugereranyije n’ibindi.
Raporo y’ibaruramutungo, igaragaza ko umutungo wose wa COOPEDUmu mwaka wa 2011 wiyongereyeho 84% ugera kuri 4.678.164.818Frw. Ikaba ibikiye abanyamuryango 15.550.966Frw.
COOPEDU imaze imyaka 15, ikaba yaratangiranye abanyamuryango 610, none imaze kugera ku banyamuryango 17.393 harimo abagore bangana na 80%. Iteganya kwagura ibikorwa byayo yegera abanyamuryango hirya no hino mu gihugu, ku buryo mu gihe cya vuba izaba yafunguye ibiro i Rwamagana ho mu Ntara y’iburasirazuba.