Post
Chris Brown yanzuye kutazongera kuvugana n’itangazamakuru muri 2012
{Chris Brown na Tina Davis uhagarariye inyungu ze batangaje ko nta jambo iryo ariryo ryose bazongera kuvugira mu itangazamakuru muri uyu mwaka wa 1012.}
Bavuze ko abakunda ijwi ry’uyu muhanzi bazajya baryumvira mu ndirimbo no mu bitaramo agiye kujya akora nyuma yo kurangiza ibihano byamuzitiraga kudakora ibitaramo.
Mu kiganiro Tina Davis yagiranye na Billboard yavuze ko muri uyu mwaka bagiye gushyira ingufu mu kurangiza album ya Kane yise ‘Fortune’ igomba gusohoka uyu mwaka no gutegura ibitaramo Chris agomba gukora mu kwezi gutaha dore ko ngo yari afite n’impamyi n’urukumbuzi rwo gukora ibitaramo kuko hari hashize imyaka itatu nta bitaramo yemerewe gutegura, kubera ibihano yari yarahawe ubwo yahamwaga n’icyaha cyo guhohotera uwaho umukunzi we Rihanna.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko muri iyi myaka itatu Chris Brown ari mu bihano iyo yavuganaga n’itangazamakuru wasangaga bakunda kumubaza ku makimbirane yagiranye na Rihanna.
Tina Davis yasabye ko abakunze kuvuga cyangwa kunenga Chris Brown kubyo yakoreye Rihana babireka cyokora ngo n’uwanenga yanenga ibyo akora mu bijyanye na muzika ye.
Chris Brown avuga kuri iki kibazo yashimangiye ibyo umuhagarariye yavuza, ati:”narangije ibihano nari narahawe neza, nabyigiyemo amasomo menshi, ubu ngiye kwita ku kuntu nazegukana ibihembo bitatu bya Grammy batoranijwemo”.
Mu minsi ishize nibwo Chris Brown yahamagawe muri MTV Video Music Awards nk’umuhanzi witwara neza kuri ‘stage’ mu njyana ya Rap (Best Rap Performance), na album ye ikaba yaratoranijwe nk’imwe mu ma album meza yo mu jyana ya R&B (Best R&B Album) yatoranyijwe kandi nk’umuhanzi ufite indirimbo yo mu njyana ya Rap nziza (Best Rap Song).