Post
Cécile Kayirebwa yashyizeho uburyo bwo kubona album ze 6 icyarimwe
{Mu rwego rwo kwifuriza abakunzi be iminsi mikuru y’ugutangira umwaka mushya, umuhanzi nyarwanda [Cecile Kayirebwa->http://igihe.com/spip.php?rubrique194] uba mu Bubiligi yashyize ahagaragara album esheshatu. Ibi abitangaje ngo abari barabuze aho bakura indirimbo ze babashe nibura kuzibona cyangwa se n’abazibonaga ku makasete gusa nabo babashe kuba bazigeraho hakoreshejwe uburyo bwa intenet ndetse banitungire iz’umwimerere (orginal) ziri ku ma CD.
}
Kayirebwa abinyujije ku rubuga rwe rwa [cecile-kayirebwa.com->http://www.cecile-kayirebwa.com/] yagize ati:”Ngizo rero indirimbo zose za Cécile Kayirebwa zabonetse, uko zagiye zisohoka kuva mu 1981. Abazikunda baziherukaga ku ma cassettes bazazumva bakumbure rwose. Dufite Box Set Pack ya cd 6. Yaba impano nziza yo gutura inshuti y’umunyarwanda n’indi yose ikunda indirimbo nyafurika by’ukuri …..ngiyo iminsi ya Noheli n’ubunani”.
Uyu muhanzi kandi avuga ko gushyira hanze [izi ndirimbo->http://www.cecile-kayirebwa.com/#page=disco] abikoze nyuma yo kuzivugurura no kuzinoza ngo abakunzi be bazabashe kubona ibihangano bibanogeye. Yagize ati:” Zaravuguruwe zirasukurwa zirayungururwa. Zandikiwe amagambo zishyirwaho amashusho”.
Mu gushyiraho uburyo bwo kugera kuri izi [CDs->http://www.cecile-kayirebwa.com/#page=disco] , umuhanzi [Kayirebwa->http://igihe.com/spip.php?article15141] agaragaza ko uzishaka asabwa gutanga amaeuro 115 ni ukuvuga 92.000Frw. Uzishaka wakanda [hano->http://www.cecile-kayirebwa.com/order] .
[

->http://www.cecile-kayirebwa.com/order]
{ {{Dore urutonde rw’izo ndirimbo hano kuri IGIHE.com:}} }
[{{INTERURO vol 1 yo mu 1981}}->http://www.cecile-kayirebwa.com/#page=disco]
-* Ibihangange
-* Uwikeza
-* Ikiringo
-* Nihoreze umutako
-* Urunanda
-* Impyisi
-* Uri mwiza
-* Bahire
-* Igikobwa
-* Ngango
-* Marebe
[{{INTAMBWE vol 2 yo mu 1983}}->http://www.cecile-kayirebwa.com/#page=disco]
-* Mpore
-* Rahira
-* Amasonga
-* Nkunde mama rwakabugubugu
-* Wa nyange we
-* Rukundo
-* Agasimbi
-* Amabango y’indege
-* Ngarara
[{{INTEGO vol 3 yo mu 1986}}->http://www.cecile-kayirebwa.com/#page=disco]
-* Ikizungerezi
-* Rubyiruko
-* Umutware
-* Rwanamiza
-* Rwabazigama
-* Mutsiri
-* Kana ka mama
-* Cyusa
-* Mundeke mbaririmbire
-* Igisarabuge
[{{UBUMANZI vol 4 yo mu 1990}}->http://www.cecile-kayirebwa.com/#page=disco]
-* Ubumanzi
-* Tarihinda
-* Ndare
-* Urusamaza
-* Umunezero
-* Unkindi
-* Umulisa
-* Inyange
[{{AMAHORO vol 5 yo mu 1998}}
->http://www.cecile-kayirebwa.com/#page=disco]
-* None twaza
-* Impuruza
-* Indamukanyo
-* Iwacu
-* Urubamby’ingwe
-* Rwanda
-* Ubupfubyi
-* Babyeyi
-* Iribagiza
[{{IBIHOZO vol 6 yo mu 2005}}
->http://www.cecile-kayirebwa.com/#page=disco]
-* Numukobwa
-* Ikinyange
-* Agahinda
-* Ompundu
-* Intango
-* Kayitesi
[{ {{Reba amwe mu mashusho mu gitaramo cyo Kwibuka umugabo wa Kayirebwa:}} }->http://www.youtube.com/watch?v=KzG1dU7ZPbc&feature=channel_video_title]