Post
Cancer idahagurukiwe muri 2030 yazahitana abasaga miliyoni
{Indwara ya Cancer muri ibi bihe yibasiye abatuye isi, idahagurukiwe ngo irwanywe mu mwaka wa 2030 yazahitana bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri.}
Ibi byatangajwe na Dr.Delanyo Duvlo, umuyobozi uhagarariye umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (O.M.S) mu Rwanda mu birori byo kurwanya indwara ya Cancer. Umunsi wizihirijwe mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Uwinkingi akagari ka kibyagira.
Nkuko Dr. Delanyo yabitangaje , cancer muri ibi bihe yabaye icyorezo cyugari isi ati “ tugomba kuba maso nta numwe usigaye abantu bakitabira gukingiza abana babo urukingo rubarinda cancer y’inkondo y’umura , bakirinda ibiyobyabwenge inzoga cyane cyane urwaga kuko narwo ruri mu bitera indwara ya cancer.
Dr. Delanyo yavuzeko cancer y’inkondo y’umura, cancer y’umwijima, impyiko n’izi ndi zugarije abatuye isi ati tutabaye maso yatumaraho abantu.
Dr .Agnes Binagwaho mu ijambo yagejeje kubari bitabiriye uyu munsi , mu rurimi rw’ikinyarwanda asoma ku rupapuro gahoro yitonze ati” cancer tugomba kuyirwanya nta muntu n’umwe usigaye , turateganya gupima abagore bari hagati y’imyaka 35 na 45 cancer y’inkondo y’umura abarwaye tukabavure ndetse tuzakomeza gukingira abana bacu mu rwego rwo kubarinda iki cyorezo.
Uyu munsi waranzwe n’ibyishimo maze nkuko bisanzwe mu muco w’Abanyarwanda abaturage ba Nyamagabe n’abayobozi bari bitabiriye ibi birori barabyina karahava.