Post
Bwa mbere, u Rwanda rwizigamiye toni 300.000 z’ibigori
{Mu mezi abiri ari imbere ku nshuro ya mbere mu Rwanda, umusaruro w’ibigori uziyongera ugere kuri toni 300.000.}
Nkuko bitangazwa n’umuyobozi muri Minisiteri y’ubuhinzi(MINAGRI), ushinzwe kugenzura ibijyanye n’ umusaruro Nsengiyumva François, yatangaje ko mu mezi abiri ari imbere biteguye kubona umusaruro uhagije uzaba uvuye mu mbaraga z’igihugu n’iz’abahinzi.
Nsengiyumva agira ati: “Kuri ubu duteganya ko umusaruro uzagera kuri toni 700.000, havuyemo toni 400.000 zikoreshwa mu ngo igihe cy’ umwaka, ibikoreshwa mu kugaburira amatungo, ibikoreshwa mu nganda zikora amafu y’ibigori, hakazasigara toni 300.000 zizashyirwa mu kigega.”
Yongeyeho ko uwo musaruro wavuye mu mbaraga nyinshi leta yashyize mu ihigwa ry’ibigori, hahuzwa ubutaka, ibi bikaba bibaye ubwa mbere mu mateka mu Rwanda haboneka musaruro nkuriya, akomeza avuga ko mbere umusaruro wabonekaga wakoreshwaga mu ngo ntihagire usigara ngo habeho kwizigamira.
Ibi bigaterwa n’uko guhera mu mwaka wa 2007, Leta yashyize imbaraga nyinshi mu kuvugurura ubuhinzi, hashorwa amafaranga menshi kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera habayeho kandi gukangurira abaturage guhindura ubuhinzi bwabo bagakora ubuhinzi bugezweho.
Nsengiyumva akomeza avuga ko mbere y’umwaka wa 2007, hatigeze haboneka umusaruro uri hejuru ya toni 150.000 mu mwaka, asobanura ko uwo musaruro wari muke cyane aho izo toni zitarizihagije kuko umusaruro wifuzwaga mu gihugu hose wari toni 450.000 ku mwaka, yagize ati: “Ubu turishimira ko ubukungu bugenda bwiyongera umunsi ku munsi ibyo bikerekana ko Leta yafashe ingamba zikomeye zo kongera umusaruro bityo bigatuma igihugu kigira umutekano w’ibiribwa, ntigihure n’inzara za hato na hato.”
Ushinzwe umusaruro yakomoje no ku bindi bihigwa biziyongera muri uyu mwaka avuga ko n’ubwo ibishyimbo byahuye n’imvura nyinshi ikabyica, cyane cyane mu turere tw’imisozi miremire, ariko mu burasirazuba ho ngo umusaruro uziyongera, hateganyijwe kuboneka toni zigera 450.000 z’ibishyimbo zikaba zihagije ngo bitunge abanyarwanda ndetse n’utundi turere twose tw’igihugu tukazasaranganywa nk’uko byagenze indi myaka yashize.
Akomeza avuga ko umusaruro uziyongeraho toni 215 z’ibishyimbo, kuko ibizakoreshwa mu ngo bingana na toni 200.
Mu bijyanye n’ibirayi u Rwanda rukomeje kuba ikigega mu karere ruherereyemo, ubu hakaba harebwa ibisabwa ku masoko, n’ubwo hagaragara ko umusaruro wiyongereye ariko kugeza ubu ntabwo ibijyamwa ku masoko bihagije.
Umusaruro w’ibirayi muri uyu mwaka wariyongeye, aho ikiro kigeze ku mafaranga y’u Rwanda, ibyo birayi bigurishwa mu rwanda hose no mu bihugu byo mu karere nk’u Burundi, Congo-Kinshasa, Tanzania, Uganda na Kenya.
Ikigamijwe nuko icyo gihigwa cyongerwamo imbaraga mu bijyanye n’imbuto n’ ifumbire, kuko bizateza imbere umuhinzi n’igihugu muri rusange kandi bikaba bigaragara ko bikenewe cyane.
Nsengimana yemeje ko habaye ibibazo ku bahinzi bahinga mu gishanga cya Nyabugogo n’Akanyaru, ibi byatewe n’ihindagurika ry’ikirere, nkuko akomeza abivuga ntabwo bateganyije ingaruka zizaterwa niryo hindagurika.
Agira ati: “Ntabwo twari tuzi ko imvura izagwa ari nyinshi mu gihe kirekire kandi ugereranije n’indi myaka yashize.”
Kubera izo ngaruka Leta yafashe ingamba zo gukamura amazi mu bishanga bigakoreshwa mu bikorwa by’ubuhinzi, naho mu misozi hazakoreshwa uburyo bwo gufata amazi, agakoreshwa mu gihe cy’izuba.
Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2017, hazaboneka hegitari ibihumbi 100 bizaba byarakamuwe bigakoreshwa mu bikorwa by’ubuhinzi. Kur’ubu kandi barashaka guhangana n’ibibazo by’ihindagurika ry’ikirere kugira ngo umusaruro ushimishije ubashe kuboneka ngo kuko ntawujya inama n’ikirere.