Post
‘Bonane Promo’ irangiye 337 babonye ibihembo bitandukanye
{Nyuma y’ukwezi abafatabuguzi ba Tigo bahawe amahirwe yo gutombora impano zitandukanye z’agaciro ka miliyoni 20, abantu 337 nibo bahiriwe.}
Jolly Igoma ushinzwe Kwamamaza n’Itangazamakuru muri tigo, yavuze ko nyuma y’iyi gahunda yo gukomeza kwita ku bafatabuguzi mu gihe cy’iminsi mikuru, hari n’izindi zigikomeza.
Yagize ati: “Tariki ya 2 Mutarama yatangiranye na gahunda yindi ya ‘Tigo Cash Power’ ikaba ifasha abafatabuguzi bacu kugura umuriro bakoresheje ‘Tigo Cash’. Iyo kandi uguze umuriro uri hejuru y’amafaranga 1000 uboneraho na ‘Vuga Pack’ y’ubuntu”.
Igoma yakomeje avuga ko Tigo yishimiye ko abanyamahirwe bose bavuga ko bafite gahunda zo kwiteza imbere bigendeye ku byo bagiye batombola bitandukanye.
Umunyamahirwe y’uyu munsi, Mpumuje John watomboye moto y’agaciro k’amafaranga 900,000 ndetse akaba yiga muri Kaminuza y’Umutara Polytechnic yavuze ko yishimiye iki gihembo kandi ko kigiye kumworohereza mu masomo ye.
Yagize ati: “Ndi umunyeshuri wirihira kandi nkaba aho niga harimo urugendo, nishimiye ko iyi moto izajya imfasha mu kudakerererwa amasomo kandi izanamfasha mu kwihangira n’umurimo ngo niteze imbere”.
Nyirajyambere Clarisse we yatomboye Televiziyo, akaba yabwiye IGIHE.com ko yifuza guhita ayigurisha maze agakuramo amafaranga y’ishuri y’uyu mwaka dore ko agiye mu mwaka wa gatandatu w’amahuri yisumbuye.
Iyi gahunda ya Bonane Promo yatangiranye n’ukwezi k’Ukuboza k’umwaka ushize igamije kwifatanya n’abafatabuguzi ba Tigo mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.




Foto: Elisée Mpirwa