Post
BNR irarangiza uyu mwaka isezereye ubukode
{Mu rwego rwo kunoza imikorere no kwegereza serivisi abaturage banki nkuru y’igihugu (BNR) iratangaza ko uyu mwaka urangira amashami yayo yose yo mu ntara yavuye mu gukodesha aho bakorera.}
Ibi ni ibyatangajwe na Nsanzabaganwa Monique, Umuyobozi wungirije wa BNR ubwo yari mu gikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ishami ry’iyi banki i Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba.
Nsanzabagangwa avuga ko kuba BNR irimo kubakira amashami yayo amazu yogukoreramo ngo kuko ayo bakoreramo atari inyubako banki igomba gukoreramo bityo bikaba byatuma batanga serivisi uko bikwiye.
Ati: “Wasanganga dukorera mu mazu yubakiwe guturwamo bikadusaba kuvugurura kugira ngo abe ayo banki yakoreramo.”
Arongera ati: “Ibi byatumaga dukora twihagitse, abakozi batisanzura na serivisi z’ikoranabuhanga ntizibashe kwisanzura, hakiyongeraho gutanga miliyoni 50 z’ubukode bwa buri mwaka.”

Nsanzabaganwa akomeza avuga ko BNR yatangiye kubaka kandi uyu mwaka ukaba uzarangira amashami yose abonye amazu meza ajyanye n’igihe yo gukoreramo.
Nsanzabaganwa asaba abayobozi b’iyi ntara kugira uruhare rukomeye mu iyubukwa ry’iyi nzu ngo kuko bizagira ari igikorwa gifitiye intara n’abaturage muri rusange akamaro.
Ati: “Uyu ni umushinga ukomeye, abaturage bazakuramo byinshi bishobora kubagirira akamaro.”
Uyu muyobozi kandi yaboneyeho kwibutsa abayobozi b’iyi ntara ko bagomba gushishikariza abaturage kugira umuco wo kugana amabanki bizingamira ngo kuko umubare w’abizigamira ukiri muto kandi bigaragara ko abaturage bakoraimirimo ibinjiriza.
Yongeyeho ko abaturage bagomba kumenya kwizigamira by’igihe kirekire atari ibyo kugira konti ivaho amafaranga umusubirizo.
Ati: “Abantu bagiye bagira ubwizigame bw’igihe kirekire byatuma ibigo by’imari bitanga inguzanyo nta nzitizi bihuye nazo.”

Guverineri w’intara y’Ibirasirazuba, Uwamariya Odette avuga ko iki ari igikorwa cyo kwishimira ngo kuko hagiye kubakwa inzu ijyanye n’igihe ndetse n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wabo.
Ati: “Umujyi wacu ugize amazu nk’aya menshi waba uteye imbere ndetse wanyura no ku yindi mijyi iri hano mu gihugu na Kigali irimo.”
Uwamariya avuga ko ububozi bw’intara buzakurikirana iki gikorwa kuva gitangira kugeza kigeze ku musozo.
Guverineri w’iyi ntara kandi yasabye ibindi bigo by’imari bikorera muri iyi ntara kwigira kuri BNR maze nabo bakubaka amazu yo gukoreramo ajyanye n’igihe kandi afite ibyagombwa byose banki ikenera.
Inyubako y’ishami rya BNR muri iyi ntara izubakwa n’ikompanyi yitwa ‘Real constructors’, izaba ari umuturirwa w’amagorofa atatu, ikaba izatwara amafaranga agera kuri miliyari imwe n’ibice umunani.
Iyi ibaye inshuro ya kabiri BNR ikora iki gikorwa cyo gutangiza inyubako zayo ku mugaragaro, kuko hareye i Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, ubu hakaba hatahiwe, Huye na Rusizi.