Post
Beyonce yibarutse umwana w’umukobwa
{Binyuze ku rubuga ruhuza abantu rwa twitter hatangajwe ko umuhanzi Beyonce yaba yaribarutse umwana w’umukobwa mu ijoro ryo kuwa 29 rishyira kuwa 30 Ukuboza 2011.}
N’ubwo iyi nkuru yabaye kimomo henshi mu bitangazamakuru, ntibiratangazwa ku mugaragaro no ku buryo busesuye ndetse na ba nyir’ubwite ntacyo barabitangariza abanyamauru.
Muri ayo makuru yo kubyara kwa Beyonce (yaturutse kuri twitter) hatangajwe ko uyu mukobwa Beyonce yaba yibarutse izina agomba guhita ahabwa ari Tiana-May Carter.
Amakuru dukesha urubuga Staragora avuga ko Jay-z, umugabo wa Beyonce yabanaga n’umugore we mu bitaro bya St Luke’s Roosevelt by’i New-York, ari naho bibarukiye umukobwa wabo.

Kuba Beyonce yarakomeje gukemangwa ku by’uku gutwita kwe bituma ibitangazamakuru bivuga ko uku kubyara kwe kugishidikanywaho. Ikindi kandi ni uko itariki yo kubyara ya Beyonce yari iteganijwe muri umwe mu minsi igize ukwezi kwa Gashyantare mu 2012.
Kugeza ubu abantu bose bategereje ijambo rya mbere umuhanzi Beyonce azatangariza ibitangazamakuru.