Post
Beyoncé :Murumuna we yanyomoje amakuru y’ukubyara kwe
{Murumuna w’umuhanzi Beyonce ari we Solange Knowless, uheruka mu Rwanda mu minsi mike, yanyomoje amakuru yari amaze iminsi atembera hirya no hino mu binyamakuru avuga ivuka ry’umukobwa Beyonce atwite. Uyu murumuna we akaba yatangaje ko Beyonce agutwite atigeze abyara nk’uko byari byatangajwe binyuze ku mbuga za imbuga za Twitter.
}
Uyu murumuna we, nyuma y’uguhura na Beyonce yatangaje nawe abinyujije kuri Twitter agira ati:”Mwishimire mwese mukuru wanjye, ni umugore uhebuje mu buranga mu bagore batwite ku isi”. Uyu murumuna wa Beyonce ariko yemeje ko mu minsi mike mukuru we Beyonce azaba abyaye umwana utegerejwe n’abantu benshi kuko iby’ugutwita kwa Beyonce byagarutsweho kenshi mu itangazamakuru.
Muri iyi minsi kandi Beyonce yabonanywe n’umugabo we Jay-Z batemberana muri resitora ya Brooklyn i New York, aho yagaragaje ko agitwite nk’uko murumuna we yabitangaje.
Kuva muri Werurwe 2010, nibwo hatangajwe ko umuhanzi Beyonce yari atwite ariko aya makuru yaje kunyomozwa mu kwezi kw’Ukwakira na nyina wa Beyonce wavuze ko ibyo byari ibihuha. Gusa muri Nzeri 2011 mu birori bya MTV VMA, Beyonce yatangaje ku mugaragaro ko atwite agaragaza ko akuriwe. Biteganijwe ko azabyara mu kwezi kwa Gashyantare 2012.