Post
Benshi baribaza igihe bazarangiriza kwishyura ‘Cash Power’
{Bamwe mu baturage batuye mu Mujyi wa Kigali bavuga ko bibaza igihe bazarangiriza kwishyura amafaranga ya ‘Cash power’ ngo kuko buri kwezi Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu, Amazi, Isuku n’Isukura (EWSA ) kibakata amafaranga 500.}
Nyirahabimana Pélagie utuye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali avuga ko amaze imyaka igera kuri itanu ahawe ‘cash power ‘ none bakaba bakimukata amafaranga 500 ya buri kwezi.
Ati:’’ Ntitwanze kuyatanga kuko twaziherewe ubuntu, ariko se umuntu azishyura kugeza ryari?’’.
Nyirahabimana wahawe ‘cash Power’ mu mwaka w’2007 avuga ko yibaza niba hari ubwo azabwira ko yarangije kwishyura cyangwa ko azishyura imyaka yose azaba agitunze amashanyarazi ya EWSA.
Ati:’’Hari ibintu bishyira abantu mu rujijo uha umwana 1000 cyo kugura umuriro bakamuha uwa 500, ubu ntegereje ko azagenda bakamubwira ko twarangije kwishyura”.
Niyonzima Emmanuel nawe avuga ko yahawe cash power mu mwaka w’2000 ariko kugeza na n’ubu akaba agitanga amafaranga 500 ya buri kwezi.
Niyonzima avuga ko bibaye byiza umuntu yajya amenyeshwa igihe azarangiriza kwishyura cyangwa se bakaba bavuga igiciro cyabo akayatangira rimwe.
Agira ati:’’ibyatubera byiza ni uko agaciro kayo tukayishyura tubizi”.
Niyonzima avuga ko ari ibisanzwe ko umuntu ahabwa ikintu, ariko biba byiza iyo abwiwe amafaranga azakishyura, bityo mukaba mwanumvikana uburyo azishyura n’igihe azarangiriza kwishyura.
Mpaka Larry, Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’amashanyarazi muri EWSA asobanura ko amafaranga 500 umufatabuguzi wa EWSA yishyura buri kwezi ari ubukode bwa ‘Cash Power’.
Mpaka avuga ko ubu bukode bwa ‘cash Power’ butazavaho kuko ngo EWSA iyiha umufatabuguzi ku buntu.
Ati:’’Umufatabuguzi ugiye gucana bushya tuyimuhera ubuntu, yazanagira ikibazo tukajya kuyimukorera cyangwa tukamuha indi ntacyo tumwatse.”
Mpaka Larry kandi avuga ko ubukode bwa ‘Cash Power” budashobora guhagarara igihe cyose EWSA izaba itaratangira kuzigurisha.