Post
Batawe muri yombi bakurikiranyweho gukora amafaranga y’amahimbano
{Abagabo batatu batawe muri yombi na polisi y’igihugu bakurikiranyweho kwigana no gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano.}
Ikinyamakuru ‘The New times’ dukesha iyi nkuru gitangaza babiri muri aba bagabo ari umuhungu na Se batuye Ryabitana mu Kagari ka Gihinga Umurenge wa Gacurabwenge Akarere ka Kamonyi ari naho bafatatiwe bafite amafaranga y’amahimbano ibihumbi 285 y’iza bitanu.
Kuri ubu aba bagabo babiri bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kamonyi naho undi umwe afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Aba bagabo batawe muri yombi nyuma y’uko umwe muri bo uzwi ku izina rya Nyakabwana agiye mu iduka ryo muri aka karere ka Kamonyi agahashisha amafaranga y’amahimbano.
Supt. Rukundo Aimable uhagarariye Polisi mu Karere ka Kamonyi avuga ko mu busanzwe ibikorwa byo kwigana amafaranga bidakunze kugaragara muri aka Karere, ngo ibyaha bihagaragara cyane n’ibyihohotera rishingiye ku gitsina.
Ati :”Tugiye gukora iperereza kugira ngo uwo ari we wese waba ukora ibintu nk’ibi afatwe, gusa kwigana amafaranga ntibikunze kugaragara inaha”.