Post
Bashora gufungwa imyaka itanu kubera ubujura
{ {{Nyagatare:}} } {Abanyeshuri umunani bakurikiranyweho kwiba ibikoresho by’ikigo bigagaho basabiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu.}
ORINFOR dukesha iyi nkuru itangaza ko kuri uyu wa kane Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwaburanishije urubanza ruregwamo abanyeshuri umunani bahoze biga mu rwunge rw’amashuri rwa Muhura mu Karere ka Gatsibo bakurikiranyweho kwiba ibikoresho by’ikigo birimo zamudasobwa.
N’ubwo ariko bimwe mu bikoresho bibye byafashwe bigasubizwa ikigo bigagaho ndetse n’ikigo bigagaho kikaba cyarabirukanye, ubushinjacyaha bwasababiye igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu kuko ngo n’ubwo bidakoraho ko icyaha cy’ubujura bakoze.
Ubujinjacyaha kandi buvuga ko iki ari icyaha gikomeye kuko ngo ubwo bajyag kwiba ibi bikoresho babanje gucurisha urufunguzo rwaho byabikwaga barangiza bakinjiramo mu gicuku.
Aba banyeshuri biyemerera ko ubu bujura babukoze bakabukora inshuro zigare kuri eshatu aho ubwa mbere babukoze kwezi kwa 7 ukwa 9 n’ukwa 10 umwaka ushize 2011, ubwo bose bari bakiri bato.
Abunganira abaregwa bo basabye urukiko ko mu isomwa ry’uru rubanza ryashyizwe tariki ya 20 Mutarama uyu mwaka rwazita ku ngingo ya 9 y’itegeko ryerekeye uburenganzira bw’umwana n’uburyo bwo kumurinda ihohoterwa aho iyi ngingo ivuga ko mbere ya byose hagomba kwitabwa ku burenganzira bw’umwana.