Post
Basabwe kutinezeza mu kwifatanya n’abashonje
{Mu gihugu cya Burkina Faso muri iki gihe cy’iminsi mikuru hatanzwe amabwiriza y’uko abantu badakwiye kunywa ibindisha binezeza kuko mu gihugu hari abakennye badafite n’ifunguro.}
Iri bwirizwa ryatanzwe mu gihe mu mpera z’umwaka hakunze kubaho ibikorwa bitandukanye byo kwishimisha, byatangajwe na Minisitiri w’imari Marie Noel Bembemba; ngo ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwo kwifatanya n’abakene badafite ifunguro.
Uyu mu minisitiri yavuze ko iki cyemezo cyafashwe hagendewe ku bwiyongere bw’ubukene n’inzara bwabaye hagati y’umwaka wa 2011 na 2012 bivuye ku mvura yaguye ari nyinshi.
Yagize ati: “Ntabwo bikwiye ko muri iki gihe benshi bugarijwe n’amapfa naho leta yo yakora iminsi mikuru.”
Ikinyamakuru Africa review kivuga ko guverinoma yiyemeje gukomeza gukusanya inkunga yo kugura ibiribwa byafasha abaturage gusohoka mu nzara.
Mu Ukuboza umwaka ushize, guverinoma ya Burkina Faso yatangije ukwezi ko kwegeranya inkunga yo kugoboka abaturage bababaye bivuye ku nzara. Aho leta yafashe ingamba zo gushishikariza abaturage kugabanya ikoreshwa rikabije ry’ibikomoka kuri petelori n’ikoreshwa ry’amashanyarazi muri za serivisi za leta mu kugabanya ingengo guverinoma itanga kuri ibyo bikorwa.