Post
Barinubira ubuke bw’umusaruro w’ibigori
{Bamwe mu bahinzi b’ibigori bo mu Karere ka Muhanga baba abibumbiye mu ma koperative cyangwa amashyirahamwe ndetse n’abihingira ku giti cyabo baratangaza ko igihombo bagize mu gihembwe cy’ihinga gishize batigeze bakigira kuva batangira imishinga nyayo yo guhinga ibigori mu gihembwe cy’ihinga gishize.}
Aba bahinzi benshi batangiye guhinga mu kwezi kwa cyenda kw’umwaka wa 2011, kuburyo abahinze nyuma y’uko kwezi baraye ihinga.
Agaruka kuri iki gihombo uwitwa Mugarura Louis wo muri koperative “Abatubuzi” ihinga ibigori mu gishanga cya Nyagatovu giherereye mu kagari ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye ho mu Karere ka Muhanga, avuga ko Ubusanzwe mu bindi bihembwe ku murima muto ahingamo muri iki gishanga nibura yezaga ibiro 300 ariko ngo mu isarura rishize nta n’ibiro 150 yakuyemo.
Mugarura ati: “iki gihembwe twakoreye mu gihombo tutari twiteze kuko wasangaga igiti cy’ikigori cyahekaga ibigori nibura bitatu giheka kimwe nacyo kingana urwara”.
Gusa nubwo hari abavuga ko batakererewe ihinga, ngo ntacyo byabunguye kuko ibigori bahinze byanze bikarumba. Ibi ngo bikaba byaratewe n’izuba ridasanzwe ryavuye muri iki gihembwe cy’ihinga kirangiye.
Mukandayisaba we avuga ko impamvu ibigori bye byagwingiye cyane ari ukubera izuba ryinshi ariko we umurima we ukaba uri mu gice cy’igishanga cyeguka imusozi asaba ko byabaga byiza, ati: “Nibura nezaga ibiro hafi 300 ariko nta n’ibiro 30 nzakuramo, jye si ibisanzwe”.
{{Icyo abahinzi basaba}}
Aba bahinzi bavuga ko hari byinshi basabwa bitahindutse n’ubwo batejeje nk’ibisanzwe nko kwishyura amafaranga y’abazamu kuko nibura umuzamu umwe ahemwa amafaranga 800 ku murima umwe mu gihe cy’amezi abiri ya nyuma y’ibigori bakavuga ko ahanini abahinze i musozi bo ntacyo basaruye kuko ho ubutaka bwaho buba bukomeye kandi butagira amazi nk’ayo mu gishanga.
Bamwe mu bagize amakoperative ahinga ibigori bavuga ko bagiye gushaka ingufu nyinshi kuburyo batazagerwaho cyane n’ingaruka z’izuba. Bavuga ko bazishakamo ubushobozi kuko biyemeje ubucuruzi.