Post
Argentine ihangayikishijwe n’abagabo 13.000 banze gutanga indezo, bajya kureba Igikombe cy’Isi
Igikombe cy’Isi cya 2026 kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada kigeze kure, aho amakipe yiteguye neza yamaze kurenga amatsinda agera muri 1/16.
Muri ayo makipe harimo ahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa, harimo na Argentine yarenze amatsinda nyuma yo gutsinda imikino yose mu Itsinda J.
Mu gihe iri rushanwa ririmbanyije, Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu muri Argentine yahishuye ko yohereje urutonde muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rugaragaraho abantu 35.000.
Muri abo harimo abagabo 13.000 bataye ingo zabo bakanga kwishyura indezo z’abana babo, ariko bikarenga bakitabira Igikombe cy’Isi cya 2026 bagiye gufana Argentine.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu muri Argentine, Alejandra Monteoliva, yavuze ko bari gukorana n’inzego zishinzwe umutekano harimo urwo muri Argentine rwa DHS (Department of Homeland Security) n’Urwego rw’Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI).
Ati “Abataye inshingano zo kwishyura indezo z’abana babo ntabwo bazongera kwemererwa kwinjira muri stade, nibaramuka batujuje inshingano zabo.”
Urutonde rwakozwe muri Gicurasi, rwoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mbere y’itariki ya 11 Kamena, ubwo iri rushanwa ryatangiraga gukinwa.
Ikipe y’Igihugu y Argentine izasubira mu kibuga ku itariki ya 4 Nyakanga 2026, ihura na Cap-Vert mu mukino wa 1/16 uzabra kuri Hard Rock Stadium iri mu Mujyi wa Miami muri Leta ya Florida.


