Post
APR FC yananiwe gushaka impamba mu mahirwe 80% yabonye imbere ya Etoile du Sahel
Kuwa Gatandatu tariki ya 25 Werurwe 2012 kuri Stade Amahoro habereye umukino mpuzamahanga, APR FC inganya na Etoile Sportive du Sahel 0-0.
Mu mukino ubanza wa 1/16 cyirangiza mu gikombe cy’Afurika cy’amakipe yabaye ayambere iwayo Orange CAF Champions League wahuje ikipe ya APR FC na Etoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia watunguye benshi, cyane ko urebye amateka y’aya makipe ukuntu atandukanye ku buryo benshi bavugaga ngo APR FC igerageze ibone ibitego ariko irinde izamu.
Mu mukino ahubwo siko byaje kugenda kuko APR FC yigaragaje bigatinda, aho yarushije bigaragara ikipe ya ESS ariko inanirwa gushyira umupira mu rushundura.
Mu gice cya mbere APR FC yakiniye mu izamu rya ESS ariko ihusha ibitego abari kuri Stade batigeze basobanukirwa impamvu, Papy Faty, Dan Wagaruka bose bahushije ibitego ku mutwe mu gihe babaga bari imbere y’izamu ryambaye ubusa, Seleman na Kabange nabo bahushije ibitego byari byabazwe na benshi, Kapitene wa APR FC Karekezi Olivier nawe yaje guhusha ibitego byinshi.
Mu gice cya kabiri APR FC n’ubwo yakomeje kurusha ikipe ya ESS byagaragariraga buri wese ko yagabanyije umurego, mu gihe abafana ba APR FC batigeze bicara, aho abenshi babashimye cyane, umukino waje kurangira amakipe yose anganya 0-0.
Umutoza wa ESS Bernd Kraus yatangaje ko yishimiye uburyo umukino wagenze, Kraus ati “ndishimye cyane, kuko APR FC yaturushije ariko turangiza tunganya, ibyo biduha amahirwe menshi yo kujya gutegura umukino wo kwishyura tuzakinira iwacu, cyane ko utazaba woroshye nkurikije uko nabonye APR FC”,
Umutoza wa APR FC Ernie Brandts yatangaje ko nawe atasobanukiwe uburyo abakinnyi be bahushaga ibitego, Brandts ati “najye sinasobanukiwe uburyo twahushije buriya buryo bwose bwo gutsinda igitego, ariko niko bigenda mu mupira w’amaguru, mu minsi ishize nari nabateguye uburyo bajya batsinda kandi byagaragaraga ko bimeze neza none byanze. Gusa ntitwacika intege tugiye kwitegura neza kuko amahirwe aracyangana ku makipe yose kuko haracyari umukino wo kwishyura”.
Umutoza wa APR FC yanatangaje ko gukina badafite Mbuyu wari wahagaritswe kubera amakarita, Lionel, Iranzi bari bafite imvune nabyo byatumye hari igihinduka ku buryo bari kwitwara.
Nyuma y’uyu mukino abari kuri Stade batashye bemeza ko ikipe ya APR FC niramuka isezerewe izaba yabigizemo uruhare rukomeye kuko yabonye amahirwe menshi yo gutsinda ngo izajyane impamba ihagije ariko ikaba nta gitego na kimwe yabashije kwinjiza.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 6 Mata 2012 muri Tunisia. Twabibutsa ko ikipe ya APR FC yageze muri 1/16 cyirangiza isezereye Tusker FC yo muri Kenya.