Post
Amerika yagabye ibitero kuri Iran ihorera abasirikare bayo biciwe muri Jordanie
Trump yavuze ko ibitero by’ingabo za Amerika byababaje Iran byagabwe “mu rwego rwo guha icyubahiro” abasirikare batatu b’Abanyamerika baguye mu bitero byo mu Burasirazuba bwo Hagati
Ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo hagati zatangaje ko ibyo bitero byagabwe mu ijoro ryo ku munsi wa cyenda byagabwe ku birindiro bya gisirikare n’imiyoboro y’itumanaho ya Iran kugira ngo bigabanye ubushobozi bw’iki gihugu mu kugaba ibitero ku bwato bunyura mu nzira ya Hormuz.
Nyuma y’ibyo bitero, humvikanye ibisasu mu mijyi itandukanye ya Iran. Itangazamakuru ryo muri icyo gihugu ryatangaje ko ahantu harimo Tabriz, Chabahar, Konarak, Bandar Mahshahr na Bandar Imam Khomeini hagabwe ibitero.
Iran na yo yavuze ko yasubije ibitero bya Amerika ikagaba igitero gitunguranye muri Syria, ndetse irasa indege za Amerika zari ku kibuga cy’indege cya Aqaba muri Jordanie.
Trump yongeye kuburira Iran ko igihe umusirikare w’Umunyamerika yishwe na Iran bazajya bishyura ikiguzi cyabyo inshuro nyinshi.
Ingabo za Kuwait na zo zatangaje ko zahanuye drones zari zaturutse muri Iran.
Ingabo zidasanzwe za Iran, IRGC zavuze ko inzira yo mu majyepfo ya Hormuz itazongera kugira umutekano no kunyuzwamo ibikomoka kuri peteroli mu gihe ibitero bya Amerika bikomeje. Zatangaje ko zitegura igikorwa cyo kwihorera.
Umunyamabanga wa Leta wa Amerika, Marco Rubio, yavuze ko igihugu cye kikiteguye ibiganiro bya dipolomasi, ariko ashimangira ko amahanga agomba gufata icyemezo ku mutekano w’inzira ya Hormuz.
