Post
Amavubi mu mikino ya gicuti yo kwitegura guhangana na Nigeria
{Ikipe y’ igihugu Amavubi irateganya gukina imikino ya gicuti itatu hagamijwe kwitegura umukino bazacakiranamo n’ ikipe y’ igihugu ya Nigeria mu rwego rwo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y’ igikombe cy’Afurika kizaba mu 2013 (CAN 2013).}
Mu kiganiro IGIHE.com yagiranye n’ umunyamabanga mukuru wa FERWAFA Gasingwa Michel, yadutangarije ko umutoza yifuje gukina imikino 2 n’abakinnyi b’abanyamahanga bakina muri shampiyona y’ u Rwanda.
Gasingwa ati “umutoza Micho yamaze kutwoherereza amazina y’abakinnyi ashaka ko bazakina n’Amavubi, twari twamaze kwandikira amakipe yose afite abakinnyi b’abanyamahanga tuyasaba uruhushya rw’abo bakinnyi, ariko ubu turi kwandikira amakipe dushyiramo n’amazina umutoza yaduhaye.”
Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA yakomeje adutangariza ko abo bakinnyi umutoza azabahuriza hamwe n’abakinnyi b’Amavubi bakitoreza hamwe nyuma bakazakina imikino ya gicuti ibiri; uwa mbere uteganyijwe tariki ya 4 Mutarama 2012, naho uwa kabiri uzakinwa tariki ya 11 Mutarama 2012.
Twashatse kumenya niba imikino ibiri ya gicuti ihagije, Gasingwa adusubiza ko Amavubi ashobora kuzakina undi mukino n’ ikipe imwe y’ igihugu. Ati “ubundi bidushobokeye twakina imikino myinshi, ariko kugeza ubu hari iriya mikino 2 ya gicuti n’abakinnyi b’abanyamahanga; turimo turashakisha n’ ikipe y’ igihugu twakina umukino wa gicuti mbere yo gukina na Nigeria, ariko kugeza ubu ntabwo haremezwa iyo tuzakina”.
IGIHE.com yaganiriye na bamwe mu bakunzi b’ikipe y’ igihugu Amavubi, abenshi bagaragaza icyizere bafitiye umutoza Micho nyuma y’aho asimburiye Tetteh wari umaze iminsi atitwara neza.
Umukunzi w’Amavubi Katabarwa Eric ati “rwose twari tumaze iminsi myishi mu gahinda kubera ikipe itarimo yitwara neza, gusa aho umutoza Micho ayifatiye yatangiye gutsinda n’ubwo twatsinzwe kuri finale ya CECAFA ariko Amavubi yari yitwaye neza. Ubu rero icyo twifuza ni uko Amavubi yakongera agahangana n’amakipe akomeye, reka turebe uko bazitwara ku mukino wa Nigeria; gusa twe abafana tuzaba tubari inyuma”.
Umutoza mushya w’ ikipe y’ igihugu Amavubi Milutin Micho Sredojevic abenshi bagiriye icyizere nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya CECAFA azahura n’ ikizamini cya kabiri tariki ya 29 Gashyantare 2012 i Kigali, ubwo azacakirana n’ ikipe y’ igihugu ya Nigeria ( Super Eagles) mu rwego rwo gushaka itike yo kujya muri CAN 2013.