Post
Amashuri yisumbuye arasabwa kwita ku isuku
{Dr Harebamungu Mathias, Umunyabanga wa leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye arasaba abayobozi bakuru b’ibigo by’amashuri yisumbuye kurushaho kugirira isuku abanyeshuri babo bita ku kureba aho barira.}
Harebamungu avuga ko ahagomba kugirirwa isuku kurusha ahandi ari aho abanyeshuri barira, aho baryama bareba ko nta bararana ari babiri, mu bwiherero no mu rwiyuhagiriro.
Ikindi yagarutseho n’uko mu rwego rwo kwirinda akavuyo no kubungabunga umutekano w’abanyeshuri abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bazatangira mu byiciro bibiri.
Kuri iyi ngingo yakanguriye ababyeyi kugira uruhare rukomeye mu gukurikirana uburere n’imyigire y’abana babo bakanamenya ko bageze ku bigo ku gihe.
Ikindi kandi ngo nta kigo na kimwe cyemerewe kuzamura ibiciro uko cyiboneye jyanama y’Akarere itabanjye gusuzuma ko ari ngombwa.
Haberamungu kandi avuga ko amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza ikiciro cy’amashuri rusange n’abasoza amashuri yisumbuye azasohokera igihe.
Mu mwaka w’amashuri wa 2012 uzatangira ku wa mbere tariki ya cyenda mutarama 2012.
{{Hejuru ku ifoto: Dr Harebamungu Mathias}}