Post
Amarushanwa y’imiyoborere myiza azatwunganira muri byinshi
{Ukwezi kwiswe ukw’imiyoborere myiza, kuzajya kuba buri mwaka mu rwego rwo kurushaho gushimangira imiyoborere myiza mu Rwanda. Akarere ka Kamonyi gasanga ari ingenzi kuko kuzajya kunganira ibyagezweho.}
Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatanu mu Karere ka Kamonyi hatangijwe iki gikorwa gishimangira kandi kinashishikariza Abanyarwanda kugira uruhare mu bibakorerwa byose biciye mu marushanwa y’indirimbo n’imivugo.
Avuga ku kamaro k’aya marushanwa, Umuyobozi wungirje w’akarere ushinze ubukungu Madamu mu Karere ka Kamonyi Uwineza Claudine, yabwiye abayitabiriye ko ibyo bariririmba n’ibyo bashyira mu mivugo bigomba kuba biba bibarimo, banabyiyumvamo kurusha kubipiganisha n’ubwo aricyo amarushanwa abereyeho.
Ati: “Uyu niwo mwanya wo kwerekana intabwe nyayo y’imiyoborere myiza igejeje kuri twese ku iterambere nk’abanyawanda”.

Aganiraga na IGIHE.com, Madamu Murekatete Marie Gorette ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Kamonyi akaba n’umwe mu bahagarariye iki gikorwa ku rwego rw’akarere, yemeje ko iyi gahunda ije isanga bo bayigeze kure.
Mu buryo abaturage bamaze kumenyera harimo ko ubuyobozi bw’akarere bubegera buri wa gatatu w’icyumweru bakicara bagacoca ibibazo bitandukanye. Ibi bikorwa mu rwego rwo kwimakaza gahunda y’imiyoborere myiza.
Dusabe Yozefa we avuga ko ku myaka afite n’ibyo azi ku buyobozi yemeza ko kuba begerwa ari kimwe mu nkunga ntagereranya babona bityo bikanabafasha gutinyuka ababayobora bitewe n’urugwiro baba beretswe ndetse bikabafasha kunoza gahunda za leta nta nkomyi.
Abarushanyijwe mu mivugo no mu ndirimbo bagomba gukomeza guhatana ku rwego rw’intara ndetse bagakomeza no ku rwego rw’igihugu, ni Orchestre Iryamukuru yo mu murenge wa Nyarubaka n’Itorero Abasangirantego ryo mu Murenge wa Kayenzi.
Mu mivugo hatsinze Kwizera Abudallah w’i Nyarubaka na Niyonkuru Justine.
Ibikorwa bijyane n’uku kwezi byatangijwe ku mugaragaro, ku itariki ya 13 Ukuboza 2011 bikazarangira ku itariki ya 30 Mutarama 2012, ubwo hazaba inama ku rwego rw’igihugu izasesengura uko imiyoborere myiza yifashe mu Rwanda hakazanahembwa kandi abazaba babaye aba mbere muri ayo marushanwa.

