Post
Amakara n’ibindi bicanwa bisigaye bibona umugabo bigasiba undi
Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali barinubira izamuka ry’ibicanwa.
Ibiciro by’ibicanwa, cyane cyane amakara, bikomeje kuzamuka cyane, biturutse ku ngamba zafashwe zo kubuza abaturage gutema amashyamba batwika amakara, mu rwego rwo kurinda ibidukikije. Ibyo bikaba biteye ikibazo abaturage bo mu mujyi wa Kigali ndetse n’abo mu Ntara.
Bamwe mu bacuruza amakara baganiriye na IGIHE.com bavuga ko umufuka w’amakara waguraga amafaranga 3500 y’Urwanda ibiciro byawo byagiye byiyongera buri mwaka, mu mwaka wa 2008 umufuka w’amakara wageze ku mafaranga 5500 none ubu ugeze ku mafaranga 7000 ndetse n’ibihumbi umunani mu duce tumwe natumwe nko mw’isoko rya Kabeza, mu murenge wa Kanombe aho akadobo k’amakara kageze ku mafaranga 300.
Abacuruza amakara mu mujyi wa Kigali, bavuga ko imodoka zibazanira amakara ziyavanye za Gikongoro ziyageza ikigali ahenze kubera ko mu nzira bazifata, bakazica amafaranga menshi atari umusoro. Ibyo bigaterwa n’uko gutema ibiti bisigaye ari ikizira ngo n’ubikora aba afite impapuro z’ibimwemerera ahabwa n’Umurenge cyangwa n’Akarere.
Mukandori Anita atuye i Kanombe avuga ko hari ingaruka z’izamuka ry’amakara cyane ku baturage batifashije, bamenyereye kugura amakara mu kadobo cyangwa ku mufungo kubera ko batabona amafaranga aguze umufuka. Byongeye kandi ntaho babona inkwi.
Minisiteri ifite ibidukikije mu nshingano zayo, ivuga ko ifite gahunda yo kwegereza abaturage ibicanwa bya nyiramugengeri ziboneka mu bishanga, gukoresha Biogaz no gukoresha za rondereza bifashishije amashyiga ya Kijyambere atakoresha inkwi nyinshi n’amakara kubera ko byo bitangiza ibidukikije.
Usibye izamuka ry’ibicanwa, abaturage bo mu mujyi wa Kigali twaganiriye badutangarije ko muri rusange ubuzima burimo kugenda burushaho guhenda cyane ngo ku buryo amaherezo umujyi bazawusigira abifite.