Post
Amagare: Irushanwa ryo gushaka abakinnyi bato rirabera i Bugesera
{Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY ryateguye irushanwa ryo gusiganwa ku magare riteganyijwe kubera mu Bugesera ku Cyumweru tariki ya 25 Werurwe 2012.}
Mu kiganiro ferwacy.com yagiranye n’umunyamabanga uhoraho wa FERWACY Emmanuel Murenzi yadutangarije ko iri rushanwa riri muri rwa rwego rw’amarushanwa bategura buri kwezi, Murenzi ati “iri rushanwa riri mu rwego rwa gahunda twihaye yo gukoresha isiganwa buri kwezi, usibye ko iri ritandukanye niryo duherutse gukoresha i Rwamagana, kuko iri rizitabirwa n’abakobwa gusa bari munsi y’imyaka 20 y’amavuko kandi bazakoresha amagare asazwe amwe bita pine baro nta gare rya siporo tuzemera”.
Twashatse kumenya impamvu bazakoresha amagare Atari aya siporo Emannuel Murenzi ati “ririya siganwa rigamije gushaka abakinnyi bakiri bato bafite impano y’umukino w’amagare bigitsina gore, kuba rero dushaka abakinnyi bamwe na bamwe hari igihe baba bataramenya ko bavamo abakinnyi bakomeye, ntabwo wasabi ko bazana amagare ya siporo kuko ntibayabona bose, kandi twe icyo dushaka ni kubona abakinnyi bashya bafite impano byumvikana ko basanzwe badafite amagare ya siporo”.