Post
Amagambo meza y’abahanzi afasha mu kubana neza
{Ubwo ku cyumweru cya noheli abahanzi Bamporiki Eduard, Mani Martin na Ntazinda Marcel bizihizaga isabukuru bamaze bavutse bavuze ko inganzo ifite akamaro cyane. Dr. Habyarimana Jean Baptiste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge wari muri ibi birori avuga ko abahanzi bagira amagambo meza yubaka umubano, ubumwe n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.}
Bamporiki wari wujuje imyaka 28 kimwe na Ntazinda Marcel naho Mani Martin we yari yujuje imyaka 23. Ibyo birori byabereye mu rugo rwa Bamporiki ku Gisozi.
Ibyo birori byaranzwe n’ibisigo, imivugo, indirimbo za kizungu, iza gakondo n’ibindi. Byaranzwe kandi no kwibukiranya amateka ya buri muhanzi n’ibikorwa by’indashyikirwa yagezeho muri iyo myaka amaze y’ubukure, ndetse n’imigabo n’imigambi afitiye igihugu cye n’ahazaza he.
Ku ruhande rwa Bamporiki ari nawe wateguye ibyo birori,yasubiyemo amateka ye, ibyagiye bimugora, ibyo yagiye ageraho n’ibyo ateganya kugeraho. Yibukije abari aho iby’ibihembo yagiye atahana birimo icyo yahawe n’Imbuto Foundation cya filimi yanditse yitwa “Long coat” n’ikindi aherutse gukura muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, cy’Umukinnyi w’Imena muri filimi yiswe“Kinyarwanda“.

Dr. Habyarimana Jean Baptiste yagaragaje ibyishimo bye muri aya magambo ati: “Njyewe nkunda abahanzi by’agahebuzo, mbakundira amagambo meza yubaka abavamo, yubaka umubano, ubumwe n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Ikindi mbakundira ni uko banyunganira mu mirimo nshinzwe y’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, bityo nkaba nkomeje kwitabira ibikorwa byabo mu rwego rwo gukomeza guhamya umubano n’urukundo.”
Umwarimu wo muri Kaminuza yigenga ya Kigali, Habumugisha Thacien, yishimiye uburyo yamenyanye na Bamporiki,anezezwa kandi n’ibikorwa by’indashyikirwa yagiye amubonaho, agira ati: “Nanjye namukuyeho urugero rwiza nubwo nshaje bwose“.
Dr. Nshogoza Isaie, umuganga mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal yagize ati:“Kumenyana n’abahanzi ni ibintu numva bimpaye ishema, kuko umuhanzi ni umuhanuzi, by’umwihariko igihe maranye na Eduard kitari kinini yambereye inshuti y’ibihe igihumbi, kandi y’ikitegererezo”.
Abana b’imfubyi baba mu mudugudu witiriwe Avega – Agahozo ku Kimironko, nabo bafashe ijambo bashimimira Mani Martin kuba yaritanze akaza kubataramira akabakura mu bwigunge mu rwego rwo kubifuriza noheli nziza n’umwaka mushya muhire w’2012, bamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko no gukomeza kugera ku ntego yiyemeje mu myaka iri imbere.
Bamporiki Eduard uzwi ku izina rya “Kideyo “ ni mwene Mwitende na Mukankuranga, wavukiye mu mudugudu wa Remera, Akagari ka Gako, Umurenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke.
Yavutse ku wa 24 Ukuboza 1983 yujuje imyaka 28, arubatse afite umugore bamaranye umwaka n’iminsi 6.